Mc Tino yahishuye ukuntu yigeze gufatwa ku ngufu n’umukobwa umuruta | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Mc Tino yahishuye ukuntu yigeze gufatwa ku ngufu n’umukobwa umuruta

Mc Tino yahishuye ukuntu yigeze gufatwa ku ngufu n’umukobwa umuruta

Mc Tino umusore ukomatanya impano zose afite mu gushaka imibereho yahishuye uburyo kera akiga mu mashuri yisumbuye yigeze gufatwa n’umukobwa ku ngufu.

Mc Tino , yamamaye cyane nk’umuhanzi ubwo yari akibarizwa mu itsinda rya TBB , nyuma ryaje gutandukana atangira gukora umuziki ku giti cye. Usibye kuriririmba Mc Tino akora n’indi mirimo itandukanye irimo ubunyamakuru no kuba umusangiza w’amagambo mu birori bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’umuseke , Mc Tino yahishuye ko akiri muto umukobwa yamusomye ku ngufu ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu kigo cya kigo kitwa Alliance Model School Rubaga giherereye mu mujyi wa Kampala wo muri Uganda .Uyu mukobwa icyo gihe we ngo yigaga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Mc Tino ngo yaciye imbere y’ishuri uyu mukobwa yigagamo maze aramusifura nawe arinjira , ngo bari babiri gusa mu ishuri Tino akicara umukobwa ahita amusoma ku ngufu.

Tino ngo ntiyahatinze kuko yahise asohoka yiruka n’amasoni menshi kuko ngo byari ubwa mbere asomanye n’umukobwa mu buzima bwe.

Mc Tino yanemeje ko ubu afite umukobwa bakundana ariko yirinze kumushyira hanze ku mpamvu baganiriyeho , ngo azamwerekana umunsi azashinga ivi agiye kumwambika impeta y’urudashira.

Umva hano indirimbo 'My Time' , Mc Tino aheruka gushyira hanze

Tags

20/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
thf
nashake azashinge umutwe,areke gushinga ivi.
babou@yahoo.com 3 weeks ago
hhhhhhhhh sha urumucui uwuriwe wese ngo azashinge umutwe
Sponsored Content