Rayon Sport izongera gukina nyuma y'ibyumweru bitatu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rayon Sport izongera gukina nyuma y'ibyumweru bitatu

Rayon Sport izongera gukina nyuma y'ibyumweru bitatu

Ishyirahamwe ry'umupira wa maguru mu Rwanda, FERWAFA ryafashe icyemezo cyo gusubika imikino ikipe ya Rayon Sports yari ifite hagati y'itariki 20 Ugushyingo kugeza  10 Ukuboza 2017 nyuma y'ibaruwa Rayon Sports yanditse ibisaba.

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2017 nibwo  ikipe  ya Rayon Sport yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko nyuma y'ifungwa ry'umutoza mukuru Olivier Karekezi hiyongereyeho abakinnyi 2  bityo ko imikino yari iteganyijwe hagati y’itariki 20 Ugushyingo na tariki 10 Ukuboza 2017 yasubikwa bakabanza gushaka umutoza usimbura Katauti witabye Imana.

Mu gusubiza iyi kipe, mu ibaruwa yashyizweho umukono n'umunyamabanga wa FERWAFA, Uwamahoro Tharcille Latifah, bemereye iyi kipe ko icyifuzo cyabo cyemewe bakazamenyeshwa igihe iyo mikino izabera.

Kugeza ubu Mukunzi Yannick na Eric Rutanga bamaze kurekurwa aho polisi yavuze ko bari bari kuyifasha mu iperereza ku byaha bikurikiranyweho umutoza Olivier Karekezi.

Iyo mikino yasubitswe harimo umukino w'umunsi wa 7 bagombaga gukina na Amagaju FC, uw'umunsi wa 8 bagombaga gukina na Musanze FC, n'uw'umunsi wa 9 bagombaga gukina na Etincelles.

Ku mukino wahuje Rayon Sport na Mukura VS kuwa 19 Ugushyingo 2017, iyi kipe yari yatojwe na Lomami Marcel usanzwe ari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Canisius Kagabo

20/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content