Habibah yashyizwe mu bakobwa 20 bafite amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Habibah yashyizwe mu bakobwa 20 bafite amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2017

Habibah yashyizwe mu bakobwa 20 bafite amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2017

Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational yashyizwe mu bakobwa 20 bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba.

Ingabire Habibah kuri ubu ari mu gihugu cya Solvakia hamwe n’abandi bakobwa 71 baturutse mu bihugu bitandukanye, aho bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2017.

Urubuga rwa Missosology rumenyerewe mu gusesengura amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza  atandukanye, rwakoze urutonde rw’abakobwa 20 bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2017 maze Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda aza ku mwanya wa 20.

Muri batanu ba mbere harimo uhagarariye Colombia Tica Martinez, uhagarariye Venezuela Geraldine Duque, uwa Indonesia Karina Nadila, n’uhagarariye Pologne Paulina Maziarz.

Habibah yemeza ko afite icyizere 100% ko ashobora kwegukana iri kamba gusa, imbere ye haracyari umutego wo kwiyerekana mu mwambaro wa bikini, bitemerwa n’u Rwanda, bivuze ko naramuka akomeye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda azaba yibujije ayo mahirwe yihaga.

Irushanwa rya Miss Supranational 2017 rizasozwa kuwa 01 Ukuboza mu birori bizabera muri Pologne. 

Habibah asaba abanyarwanda kumutora

Afite icyizere cyo kwegukana ikamba

21/Nov/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content