Leta ya Kenya yamaganye amashusho y'indirimbo nshya ya Sauti Sol | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Leta ya Kenya yamaganye amashusho y'indirimbo nshya ya Sauti Sol

Leta ya Kenya yamaganye amashusho y'indirimbo nshya ya Sauti Sol

Ubuyobozi  bw’Ikigo gishinzwe kugenzura ikwirakwizwa ry’amashusho muri Kenya cyamaganye amashusho y’indirimbo ya Sautin Sol yitwa Melanin kuko irimo amashusho y’urukozasoni.

Kuwa 20 Ugushyingo nibwo itsinda rya Sauti Sol ryashyize hanze indirimbo yitwa Melanin ryafatanyije n’umunya-Nigeria Patoranking .

Iyi ndirimbo igaragaramo abakobwa bamabaye utwenda  two kogana abikorakoraho, abakora ibisa n’ubusambanyi ndetse harimo n’umwe wambaye ubusa buriburi, gusa ibice by’ibanga aba yabihishe.

Iyi ndirimbo ikigera hanze abantu benshi bayibajijeho biturutse ku bakobwa bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ikwirakwizwa ry’amashusho muri Kenya Ezekiel Mutua yamaganye itsinda rya Sauti Sol, yemeza ko uburyo akozemo budakwiye kwerekanwa mu ruhame.

Yagize ati “ ayo mashusho narayerebye, uduce tuyagize ntidukwiye rwose,  bambaye ubusa buriburi! Akwiye kurebwa mu masaha akuze. Sauti Sol bari gutandukira bakica nkana imico y’abanyakenya, ntibazi ko bashobora kuba ibyamamare badakoze ibiteye isoni.”

Ezekiel Mutua yavuze ko iyi ndirimbo agiye kuyohorereza impuguke, zikemeza niba koko ikwiye gukomeza gutambuka cyangwa se niba yahagaritswe.

Indirimbo ya Sauti Sol yitwa Nishike nayo muri 2014, yigeze guhagarikwa kuri televiziyo zo muri Kenya izize kuba amashusho yayo arimo ibiteye isoni.

Reba amashusho ya Melanin

 

22/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Azoubaire
It's not easy kbs
Clement
the best video in Africa,waauw congz kuri sauti sol ...well done kbs
shema R clment 3 weeks ago
is not good
Sponsored Content