Umunyarwanda wabaye igisonga cya Rudasumbwa w'Afurika, asubiyeyo ari mu kanama nkemurampaka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyarwanda wabaye igisonga cya Rudasumbwa w'Afurika, asubiyeyo ari mu kanama nkemurampaka

Umunyarwanda wabaye igisonga cya Rudasumbwa w'Afurika, asubiyeyo ari mu kanama nkemurampaka

Turahirwa Moses witabiriye irushanwa rya Mister International Africa ribera muri Nigeria 2016, akaba Igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa agiye gusubirayo ari mu batanga amanota.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ni bwo ku rubuga rwa Instagram rw’iri rushanwa bashyizeho abazatanga amanota maze Moses Turahirwa uturuka mu Rwanda aba umwe muri bo.

Yaje yiyongera ku bandi barimo umugore uzwi cyane muri Nigeria mu bikorwa byo gutoranya abahiga abandi mu bwiza witwa Nansy MrsHustle ndetse n’umunyamakuru rurangiranwa kuri Televiziyo ya NEAS,Denrele Edun,wanagiye yegukana ibihembo bitandukanye muri Nigeria  .

Iri rushanwa rizatangira kuwa 27 Ugushyingo risozwe kuwa 02 Ukuboza 2017.

Moses Turahirwa ugiye uri mu kana nkemurampaka niwe munyarwanda wa mbere witabiriye iri rushanwa ry’abasore b’abanyamideli bafite igikundiro n’ubuhanga kurusha abandi muri Afurika[Mr. Africa International], mu muhango wabaye  kuwa 24 Mutarama 2016, ndetse yanabaye igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa w'Afurika.

Ubusanzwe Turahirwa amenyerewe mu buryo bw’umwuga,  mu bikorwa byo kwerekana imideli no kuyihanga, afite inzu ikomeye yambika abantu batandukanye barimo n’abakomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu musore amaze kwamamara cyane muri Afurika kuko adasiba mu bikorwa bitandukanye byo kwerekana imideli bibera mu mpande zose z’Isi. Akubutse mu gikorwa cyo kumurika imideli cyiswe Windhoek Fahion Week cyabereye muri Namibia.

Undi munyarwanda Jean de Dieu Ntabanganyimana[Jay Rwanda] ari mu basore 25 bagomba guhatana ndetse ari mu bahabwa amahirwe yo guhiga abandi.

Mu kiganiro Jay Rwanda aheruka kugirana na Eachamps, yatangaje ko yiteguye neza irushanwa ndetse akaba yiha amahirwe menshi yo kuryegukana, yanatangaje ko mbere y’uko irushanwa nyir’izina riba,  uko ari 25 bahatanira iri Kamba,  bazabanza kumara icyumweru mu Nigeria bakora ibikorwa bitandukanye bizatuma hatoranywa 7  bazahura n’umwe uzaba watowe ku mbuga nkoranyambaga.

Kumuha amahirwe ni ukujya ku rubuga rwa Mister International Africa rwa Facebook ugakunda ifoto ye ndetse no kuri Instagram.

Indi nkuru wasoma bijyanye: Jay Rwanda mu basore 25 bahatanira umwanya wa Rudasumbwa wa Afurika.

23/Nov/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content