Umucuruzi w'inyanya n'intoryi ni we wegukanye moto ya 10 muri Airtel Tunga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umucuruzi w'inyanya n'intoryi ni we wegukanye moto ya 10 muri Airtel Tunga

Umucuruzi w'inyanya n'intoryi ni we wegukanye moto ya 10 muri Airtel Tunga

Uwamahoro Adeline ucuruzaga inyanya n’intoryi mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo niwe munyamahirwe wegukanye moto ya 10 muri 12 za gahunda ya “Airtel Tunga”.

Uyu mubyeyi utunzwe n’ubucuruzi buciriritse akimara guhabwa moto yatsindiye kuri uyu wa Kane, yagaragaje ko ubuzima bwe bugiye guhinduka.

Yagize ati “ Ubusanzwe nacuruzaga inyanya n’intoryi ariko nishimiye kuba ntsindiye iyi moto kuko bizamfasha kuva mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe nabarizwagwamo, cyane cyane ko ubu hari indi ntera namaze kugeramo.”

Yongeyeho ko yegukanye iyi moto akoresheje amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 180 ndetse ko agiye kuyishakira umumotari kugira ngo irusheho kumuteza imbere.

Yakomeje ashishikariza abanyarwanda gukomeza kugerageza amahirwe yabo muri “Airtel Tunga” kugira ngo nabo begukane izindi moto ebyiri n’imodoka bisigaye.

Umukozi wa Airtel Rwanda, Munganyinka Liliane, yasabye abafatabuguzi ba Airtel kudacika intege bagakomeza kugerageza amahirwe yabo.

Yagize ati “ Icyo twasaba abafatabuguzi ba Airtel ni uko batacika intege bagakomeza gushyiramo agatege bagerageza amahirwe yabo ntibumve ko bacikanwe kubera ko hakiri izindi moto ebyiri n’imodoka nk’igihembo nyamukuru kizatangwa nyuma.”

Uwifuza kuba umunyamahirwe asabwa kohereza ubutumwa bugufi yohereza kuri 155 cyangwa agahamagara 155, akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo kuko iyi gahunda ikoze mu buryo bw’ibibazo.

Buri mukiliya ahabwa amanota 100 kuri buri gisubizo nyacyo ariko uwakinnye wese ahabwa inyongera y’amafaranga 11 ku butumwa bugufi azajya yohereza akoresheje Airtel kuri Airtel.

Nyuma yo gutsindira moto yemeje ko ubuzima bwe bugiye guhinduka  

Hasigaye moto 2, buri muntu afite amahirwe yo gutsindiramo imwe 

Rukundo Patrick 

23/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content