Miss Supranational: Ingabire Habibah ntiyashyizwe mu 10 baberwa n'amakanzu maremare | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Supranational: Ingabire Habibah ntiyashyizwe mu 10 baberwa n'amakanzu maremare

Miss Supranational: Ingabire Habibah ntiyashyizwe mu 10 baberwa n'amakanzu maremare

Ingabire Habibah ntiyashyizwe mu bakobwa 10 bagaragayeho kuberwa n’amakanzu maremare , mu irushanwa ryabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri.

Ingabire Habibah niwe mukobwa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ya Miss Supranational 2017 aho bari muri Solvakia.

Kuva aba bakobwa bose uko ari 72 bagera muri Solvakia bamaze kurushanwa mu cyiciro kimwe ari cyo cyo kwiyerekana mu makanzu yo gusohakana (maremare).

Urubuga rwa Missosology rukora isesengura ku marushanwa y’ubwiza atandukanye, rwashyize ahagaragara urutonde rw’abakobwa10  baberewe n’amakanzu, maze Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda ntiyabonekamo.

Umukobwa wabaye uwa mbere ni uwitwa Rachael Tate uhagarariye ibirwa bya Wales, akurikirwa na Karina Nadila (Indonesia), Samantha Leyva (Mexico), Yuki Koshikawa(Ubuyapani), Katty Lopez(Equador), Lesly Reyna (Peru), Paulina Maziarz (Pologne), Tica Martinez (Colombia), Karema Batotele (Canada), hagaheruka Michaela Smarkova (Solvakia).

Uru rutonde ntabwo ari ndakuka kuko amanota y’abagezi akanama nkempurampaka n’ay’abatoye ku mbuga nkoranyambaga atarajya hanze, kandi hakaba hakenewe abakobwa 25.

Urubuga rwa Missosology rwari ruherutse gushyira Ingabire Habibah mu bakobwa 20 bashobora kuzitwara neza muri iri rushanwa.

Rachael Tate uhagarariye ibirwa bya Wales,

24/Nov/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Aime
ikanzu yaramurutaga iyo yambara imwegereye yari gutsinda
Bibi
Ariko rwose niwe wabiteye yahisemo ikanzu itamubereye byaragaragaraga iyo ashaka agakanzu ko kuri taille yari kuzamo kuko ni mwiza cyane.
Sponsored Content