Kutishyura imodoka itwara abakinnyi bitumye Rayon Sports isubika imyitozo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Kutishyura imodoka itwara abakinnyi bitumye Rayon Sports isubika imyitozo

Kutishyura imodoka itwara abakinnyi bitumye Rayon Sports isubika imyitozo

Mu gitondo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017, nibwo ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukora imyitozo ya nyuma mu Nzove mbere y’uko abakinnyi bajya mu karuhuko cy’icyumweru ariko batunguwe no kubwirwa ko imyitozo isubitswe, amakuru akavuga ko byatewe n’uko iyi kipe yabuze amafaranga yo kwishyura imodoka isanzwe itwara abakinnyi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2017, abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo nk’ibisanzwe maze babwirwa ko mu gitondo bari bukore imyitozo ubundi bakajya mu karuhuko,  bakazagaruka mu myitozo kuwa Kane w’icyumweru gitaha.

Nk’uko bamwe mu bakinnyi baganiriye na Eachamps ariko batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara, bavuze ko babyutse nk’ibisanzwe bakajya ku muhanda gutegereza imodoka ariko bagatungurwa no kubwirwa ko nta myitozo yasubitswe.

Amakuru yizeye agera kuri Eachamps yabwiwe n’umwe mu bantu bakozi b’ikipe ya Rayon Sport ariko akifuza ko amazina ye adatangazwa, yatubwiye ko koko imyitozo yasubitswe bitewe n’uko imodoka isanzwe ibatwara yanze kuza bitewe n’umwenda bafitiye nyir’imodoka akaba yanze kuza kubatwara.

Yagize ati”Nibyo imyitozo yasubitswe, byatewe n’imodoka urabona abakinnyi babyutse nk’ibisanzwe bajya ku muhanda kuyitegereza ariko yanze kuza bitwe n’amafaranaga ikipe ifitiye nyirayo atarishyurwa, urabizi ibibazo by’amafaranga hari umwenda ikipe imufitiye niyo mpamvu imyitozo yasubitswe.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri iki kibazo ngo tumeneye neza niba aribyo ariko ntibyadukundira kuko perezida w’iyi kipe Paul Muvunyi ndetse n’umuvugizi wayo Gakwaya Olivier batitabaga telephone.

Ikipe ya Rayon Sports abakinnyi bayo bakaba bazagaruka mu myitozo kuwa Kane w’icyumweru gitaha tariki ya 30 Ugushyingo 2017 dore ko yo itarimo gukina shampiyona nyuma yo gusaba gusubikirwa imwe mu  imikino yayo bitewe n’ibibazo irimo.

Canisius Kagabo

24/Nov/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Faustin
Hoshi ni mujyende mwabanyamakurumwe babamateur, ntasoni ngo ayimodoka , abo bakinnyi cg uwo mikozi mubeshyera ngo mwabajije yababwiye ko afitiwe ikirarane cyumushahara?cg nuko Rayon Sports ibahindura abastars mukanezezwa no kuyivugaho, amaherezo munayibeshyera! Ni muhoshi nimujyende ndabamaganye
hirwa 7 months ago
babwire
gikundiro
Iyomuyisebya bituma turushaho kuyikunda kandi mubamuvunikira ubusa
ÏD
gusebanya ntacyo byabagezahornmujye mukoribintu muri serious menrnibi ntibyatuma muterimbere
Kabeto
Be serious guys. Ntimunazi umuvugizi WA Rayons port none ngo ngwiki? Gusebanya sibyo bizabagira ibihangange. Shame on you
kj
gusebanya byo murabizi ntakundi mushoboye
Sponsored Content