Abanyarwanda bazamurika imideli mu gitaramo gikomeye i Nairobi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abanyarwanda bazamurika imideli mu gitaramo gikomeye i Nairobi

Abanyarwanda bazamurika imideli mu gitaramo gikomeye i Nairobi

Abahanzi b’imideli b’abanyarwanda bazamurika imyambaro bakoze mu gitaramo cyizabera muri Kenya mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2017.

Ibirori byo kumurika imideli byiswe Tribal Chic  biteganyijwe kuba kuwa 09 Ukuboza 2017, bikaba byarateguwe na Hoteli yitwa Tribe Hotel iherereye mu Mujyi wa Nairobi.

Ibi birori ngarukamwaka bizahuza abahanga mu guhanga imideli batandukanye barimo abo muri Kenya nka Aprelle Duany, Deepa Dosaja, Ubuntu Made  n’abandi batandukanye.

By’umwihariko ibi birori bizitabirwa n’abanyarwanda bamaze kwamamara mu kumurika imideli, harimo Inzu ya Haute Baso ndetse na Moshions iyoborwa na Turahirwa Moses.

Uruganda rw’imideli mu Rwanda, ruri kugenda rutera intambwe, aho abanyamideli batandukanye, bitabira ibirori bitandukanye kandi bikomeye muri Afurika.

Mu minsi ishize abanyamideli b’abanyarwada bitabiriye ibirori bikomeye bya GT Bank Fashion Week muri Nigeria ndetse babasha no kumurika imideli itandukanye.

Kuri ubu kandi abanyamideli b'abanyarwanda bari mu bahatanira ibihembo bikomeye bwa Swahili Fashion week bihemba abanyamideli bitwaye neza muri Afruika y’u Burasirazuba.

Moses Turahirwa uyobora inzu y’imideli ya Moshions aherutse gushyirwa mu kanama nkempurampaka k’irushanwa rya Rudasumbwa w’Afurika riri guhatanirwa n’umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu.

24/Nov/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content