Instagram Party : Ab’igitsina gore barize! Abagabo baragwirirana biruka inyuma ya Wema Sepetu (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Instagram Party : Ab’igitsina gore barize! Abagabo baragwirirana biruka inyuma ya Wema Sepetu (Amafoto)

Instagram Party : Ab’igitsina gore barize! Abagabo baragwirirana biruka  inyuma ya Wema Sepetu (Amafoto)

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017, ahitwa Chillax Lounge[Century Park]  I Nyarutarama habereye igitaramo cy’umusangiro ‘Instagram Party’ cyateguwe na Kfm,  cyahuriyemo Wema Sepetu n’ibyamamare byo mu Rwanda ndetse n’abakunzi b’uyu mutegarugori wiswe umwakimikazi wa Instagram.

Iki gitaramo cyari gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko kiza gutindaho kubera imvura yatangiye kugwa mu masaha ya ni mugoroba ari nayo abantu bagombaga kuba batangiye kucyitabira.

Abantu bari bake muri ayo masaha ya saa kumi n’ebyiri, saa tatu batangira kugenda baza urusorongo bigeze saa yine'ijoro hari  hakubise huzuye abantu b’ingeri zose bari baje gusoza icyumweru.

Abitabiriye bari biganjemo igitsina gore, abakobwa bateye amabengeza bambaye amakanzu n’amajijpo bigufi bitera abasore bamwe kuzubara.

Abasitari batandukanye bo mu Rwanda nabo mu ma saa yine batangiye kuza nabo bakerekezwa mu byicaro byabo bategereje ko umushyitsi mukuru[Wema Sepetu] ahasesekara.

Mu baje bo mu Rwanda bazwi harimo itsinda rya Charly na Nina n’umujyanama wabo, Bad Rama uyobora The Mane label n'abayibarizwamo bose nabo bari bahari, Mukunzi Yanikc uzwi muri ruhago, Yvan Buravan, Asinah, Derek , Platini n’abandi.

Ku isaha ya saa  sita zirengaho iminota nibwo Wema Sepetu wari utegerejwe yasesekaye kuri Chilax Lounge, yasanze abafana benshi bamutegerereje ku muryango bavuga izina rye abandi bavuga ko bamukunda cyane, akigera aho yagombaga gufatira ifoto yatunguwe n’umukobwa waje nk’iyagatera amugwamo arira ayo kwarika avuga amukunda byo gupfa gusa abashinzwe umutekano ntibamurebera izuba kuko yamaze iminota mike bagahita bamwigizaho. Asoje kwifotoza yakurikiwe n'ikivunge cy'abafana biganjemo abagabo bagwiriranaga  bashaka kumwifotorezaho gusa ntibibakundire.

Yageze mu gitaramo abanza gusuhuza abafana, afata amafoto nabo by’akanya gato ubundi ahita yurira aho yari yateguriwe apfundura inzoga ya Champagne asangira n’abakunzi be b’Abanyarwanda bari bakamejeje bavuga ko bamukunda uruzir’imbereka.

Igitaramo kijya guhumuza, Wema Sepetu yagiye mu cyumba aho uwamushakaga yatondaga umurongo, yagerwaho akagenda agashira ipfa akamubwira akari ku mutima we.

Iki gitaramo cyabaye kugeza  mu rukerera, abantu bagiye bikubura kugeza mu ma saa kumi aho benshi bari bamaze gufatwa n’agasembuye bakanyerera bakajyenda ubutareba inyuma.

Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa  bafite izina rikomeye muri Tanzania ndetse by’umwihariko akaba yaramenyekanye muri 2006 ubwo yabaga Nyampinga w’iki gihugu, aza no kugihagararira muri Miss World 2006. Nyuma yo kuba nyampinga  yahise yinjira mu byo gukina Filime no kumurika imideli.  Ubu azwi cyane nk’umwe mu bategarugori bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.

Izina rye ryatumbagiye ubwo yakundanaga n’ibyamamare bifite izina rikomeye muri Tanzania nka Steven Kanumba[wari umukinnyi  wa filime akaza kwitaba Imana], Idris Sultan watwaye Big Brother Africa 2014 ,  rurangiranwa mu muziki Diamond ndetse n’abandi benshi bafite izina ry’ubashywe barimo n’umudepite wo muri iki gihugu.

Ciney ukorera Radiyo yateguye iki gitaramo yari yabukereye 

Abafana bari baje kureba Wema Sepetu     Abakobwa b'ikemero bari babukereye Hari icyo kunywa gihagije

     Charly na Nina bahagera

 bamaze kwicara

    Bamaze gufingiza ku bisembuye batangira kubyina kiriwanzenze

  Mu muryango abantu bategereje Sepetu    Wema Sepetu ahageze

    Yageze mu bicaro bye    Ari gufata Selfie  Asangira Champagne n'abafana be ndetse 'abandi bari bitabiriye      Abantu bamwifotorezaho

     Aho ibindi byamamare byo mu Rwanda byari byicaye hamwe na Wema Sepetu Derek wo muri Active yari ahari

Amafoto: Theos Uwiduhaye/Eachamps.rw

25/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
chris
Nta bantu barimo ark ndabona aribo birebye bonyine erega abanyarwanda bakowa rwose.
Sponsored Content