Indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru dusoza kuri Eachamps | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru dusoza kuri Eachamps

Indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru dusoza kuri Eachamps

Indirimbo 'Got It' ya Safi Madiba na Meddy niyo iri ku isonga mu ndirimbo zakunzwe cyane muri iki  Cyumweru dusoza hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga Eachamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Tubagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Got it” ya Safi Madiba na Meddy,'Slowly' ya Meddy iri ku mwanya wa kabiri, ikurikiwe n'iyitwa 'Thank you' yaririmbwe na  The Ben na Tom Close ,iyitwa 'Soldier' yaririmbwe na  Danny Nanone iri ku mwanya wa kane, naho 'Go mama' ya Active na Mwana Fa ikaza ku mwanya wa gatanu.

1.“Got It” ya Safi Madiba na Meddy

'Got it' , ni indirimbo ya mbere Safi yakoze ku giti cye nyuma yo gusezera muri Urban Boyz , mu kuyiririmba yayifatanyije na Meddy. mu gihe nta n'icyumweru kimwe kirashira isohotse ubu niyo iri ku isonga mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iki cyumweru.

2. “Slowly" ya Meddy

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zishakishwa cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo yitwa 'Slowly' yaririmbwe na Meddy. Iyi ndirimbo imaze igihe kinini isohotse nanubu iracyakunzwe , ni ndirimbo kandi Meddy yasohoye yari amaze igihe kirekire acecetse.

3. “Thank you” ya The Ben na Tom Close

Ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo zakunzwe cyane cyumweru gishize kugeza uyu munsi hari indirimbo  'Thank you' ya The Ben na Tom Close . 

4. 'Soldier' ya Danny Nanone

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki cyumweru dusoza Cyumweru , haboneka indirimbo yitwa 'Soldier ' y'umuraperi Danny Nanone , iyi ndirimbo yayiririmbye bwa mbere mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya Pggss 7 ariko yayishyize hanze mu byumweru bibiri bishize.

5. “Go Mama" ya Active. 

Ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki cyumweru dusoza, haboneka indirimbo yitwa 'Go mama' yaririmbwe n'itsinda Active rifatanyije n'umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania witwa Mwana Fa. 

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

25/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(7)
lambert
soldies yari no1
emmanuel saliisaa
solder by danny niyo 1
thank you
iratwika kbx!
ngabo
thank u yar kuba iya 1
rukundo
njye nemera thank you
Romeo
soldier ya Dany ijye mbere kbx!
neza
thank u mwayiby kbs
Sponsored Content