Igisubizo cya Safi ku mpamvu muri video ya 'Got It' yakoreshejemo abakobwa bambaye bikini | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Igisubizo cya Safi ku mpamvu muri video ya 'Got It' yakoreshejemo abakobwa bambaye bikini

Igisubizo cya Safi ku mpamvu muri video ya  'Got It' yakoreshejemo  abakobwa bambaye bikini

Safi Madiba yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Go It’ yahuriyemo n’umuhanzi w’umunyagikundiro ‘Meddy’, anavuga impamvu yifashishije abakobwa bambaye bikini kandi ari umwambaro udakunze kuvugwaho rumwe n’abanyarwanda.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yagiye hanze mu cyumweru gishize ndetse yakiriwe neza na rubanda benshi bavuga umuvuduko uyu musore atangiranye uzatuma atangira kurangamirwa ku rwego mpuzamahanga.

Safi yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi mike atangaje byeruye ko yavuye mu itsinda rya Urban Boyz yari amazemo imyaka 10.

Amashusho ya 'Got It' yatunganijwe n’umugande Sacha Vybz, umenyereweho ubuhanga muri uyu mwuga, akaba yari ari nawe wakoze Mama ya Urban Boyz indirimbo ya nyuma Safi yagaragayemo akiri muri iri tsinda.

Safi mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yabajijwe impamvu yakoresheje abakobwa bambaye bikini kandi ari kimwe mu bintu abantu bamaganira kure bavuga bihabanye  n’umuco, yasubije ko we atari gukorera isoko ryo mu Rwanda gusa  akaba ariyo mpamvu yahisemo kubakoresha ngo yiyegereze n’abakunda iyi myambarire ikurura abagabo benshi.

Yagize ati ”Ntago nteganya gukorera isoko ryo mu Rwanda niyo mpamvu muri iriya video nahisemo gukoresha abakobwa bambaye umwambaro wa  bikini n’ubwo utavugwaho rumwe mu Rwanda."

Safi afite imishinga myinshi izajya hanze mu minsi ir’imbere harimo uwo bivugwa ko yakoranye n'umunya-Nigeria ndetse n’iyindi yakoranye na Rayvanny wo muri Wasafi iyoborwa na Diamondo Platnumz.

Kuri ubu yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu na The Mane Label  kugira ngo ikomeze gukurikirana ibikorwa bye bya muzika.

  Higanjemo abakobwa bambaye bikini 

Reba hano Got it, indirimbo Safi yahuriyemo na Medy

25/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Nizeyimana J' de dieu
Dawnolead
Hakizhmana Emmy
Ewana irakur'amabuyepeee!
Arsenal
arko muravuga ubuse ubusa nubuhe bambaye ntimukabe injiji mn
Sponsored Content