Umukobwa w'indwanyi ukomoka muri Afurika y'Epfo niwe wabaye Miss Universe 2017 (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukobwa w'indwanyi ukomoka muri Afurika y'Epfo niwe wabaye Miss Universe 2017 (Amafoto)

Umukobwa w'indwanyi ukomoka muri Afurika y'Epfo niwe wabaye Miss Universe 2017 (Amafoto)

Nyampinga w’Afurika y’Epfo Demi-Leigh Nel-Peters niwe wambitswe ikamba rya Miss Universe 2017, mu birori byabereye i Las Vegas muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu ijoro kuri iki cyumweru kuwa 26 Ugushyingo 2017.

Miss Nel-Peters yahigitse Nyampinga wa Colombia Laura Gonzalez wabaye igisonga cya mbere na Nyampinga wa Jamaica Davina Bennett wabaye igisonga cya kabiri.

Uyu mukobwa w’imyaka 22, ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’Icungamutungo, yavuze ko akunda imikino njya rugamba biturutse ku kuba yarigezweho gushyirwaho imbunda n’abagizi ba nabi ndetse akaba afite na gahunda yo gukundisha abandi bakobwa imikino njya rugamba mu rwego rwo kwirwanaho bibabaye ngombwa.

Mu mwanya w’ibibazo n’ibisubizo, Miss Universe 2017 yabajijwe ikibazo abona cyugarije abagore bari mu kazi, maze avuga ko kuba abagore badahembwa umushahara ungana n’uw’abagabo ari ikibazo gikomeye.

Demi-Leigh Nel-Peters yagitse abakobwa 91 bari bahanganye. 13 babageze mu cyiciro cya nyuma harimo uwa Thailand,Sri Lanka, Ghana, Espgane, Ireland, Croatia, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil, Canada, Phillipines, Venezuela n’u Bushinwa.

Ibyishimo byari byose kuri Nel-Peters wegukanye ikamba rya Miss Universe 2017

Miss Universe 2017 ni azi kurwana

Abo bari bahanganye bamushimiye 

 

27/Nov/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content