Umwe mu bahatanye na Habibah yanze kwambara bikini! Andi mafoto utabonye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umwe mu bahatanye na Habibah yanze kwambara bikini! Andi mafoto utabonye

Umwe mu bahatanye na Habibah yanze kwambara bikini! Andi mafoto utabonye

Umukobwa uhagarariye Ibirwa bya Gibraltar, Sian Dean, mu marushanwa ya Miss Supranational 2017, niwe mukobwa rukumbi wanze kwiyerekana mu mwambaro wa bikini ahitamo gukingaho agatambaro.

Ejo kuwa 27 Ugushyingo 2017 nibwo mu irushanwa rya Miss Supranational, abakobwa barihatanira, barushanijwe mu kwiyerekana mu mwambaro wa bikini.

Aba bakobwa biyerekanye mu myambaro yo kogana bihitiyemo, ariko ukomoka mu birwa bya Gibraltar ari we Sian Dean yakomeye ku muco we, yanga kwiyerekana bimwe mu bice bye by’ibanga biri hanze, akingaho agatambaro k’umukara.

Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda we, yimye amatwi abavuga ko kwambara bikini ari uguta umuco maze atambuka imbere ya bagafotozi afite ishema.

Agace ko kwiyerekana mu mwambaro gakunze guteza impaka mu bantu batandukanye by’umwihariko na hano mu Rwanda, aho bamwe bavuga ko ari ugutesha agaciro umuco.

Mu marushanwa nk’aya yagiye aba mu minsi yashize bamwe mu banyarwandakazi bayitabiriye bagiye bemera kwiyerekana muri bikini abandi bakabyanga kubwo gukomera ku muco.

Mu marushanwa ya Miss Universe aherutse kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umukobwa wari uhagarariye igihugu cya Irak yambaye bikini maze abo mu muryango we bahabwa integuza ko umukobwa wabo azicwa, biturutse kuri ako kenda.

Ingabire Habibah we ntiyitaye kubavuga ko asebya umuco nyarwanda

Nyampinga waserukiye Zimbabwe ni uko yari yambaye

Uhagarariye Guadeloupe

Nyampinga wa Sudani y'Epfo

 

 

28/Nov/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...