Impuguke zagabanyije icyizere zari zifitiye Habibah muri Miss Supranational 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Impuguke zagabanyije icyizere zari zifitiye Habibah muri Miss Supranational 2017

Impuguke zagabanyije icyizere zari zifitiye Habibah muri Miss Supranational 2017

Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2017 ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakobwa 25 bari kwitwara neza muri iri rushanwa, mu gihe yari aherutse gushyirwa muri 20 ba mbere.

Mu ijoro ryo kuri uyu wagatanu tariki ya 01 Ukuboza 2017 nibwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Supranational, mu birori bizabera muri Pologne.

Abakobwa barihatanira bamaze iby’umweru bibiri bari muri Solvakia aho barushanijwe mu byiciro bitandukanye birimo kwiyerekana mu makanzu maremare no mwambaro wa bikini.

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational ntiburatangaza abatsinze muri ibi byiciro, ariko urubuga rwa Missosology rukurikirana bya hafi aba bakobwa rugenda rugaragaza uko rwababonye.

Ku munsi w’ejo rwakoze urutonde rw’abakobwa 25 bagaragaye bagaragayeho kuryoshya amafoto kandi bashobora kwitwara neza  ku munsi wa nyuma, maze umunyarwandakazi Ingabire Habibah ntiyagaragaramo.Muri batanu ba mbere harimo uhagarariye Indonesia, Colombia, Polond, Ethiopia na Mexico.

Mu rutonde rwari rwasohotse mu minsi yashize, Ingabire Habibah yari mu bakobwa 20 ba mbere, bashobora kuzigaragaza muri iri rushanwa. Muri uru rutonde kandi abakobwa bahagarariye Phillipines na venezuella bari muri batanu ba mbere ariko ubu bakaba batagaragarayemo.

Ibitangazwa n’urubuga rwa Missosology nta ruhare bigira mu gutora Miss Supranational ariko na none hari igihe bihura n’ukuri bitewe n’ubunararibonye bafite mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza.

Dore uko urutonde rumeze:

 

1.   INDONESIA

2.   COLOMBIA

3.   POLAND

4.   ETHIOPIA

5.   MEXICO

6.   VENEZUELA

7.   PHILIPPINES

8.   BRAZIL

9.   KOREA

10.         PUERTO RICO

11.         SLOVAK REP

12.         JAPAN

13.         RUSSIA

14.         ECUADOR

15.         WALES

16.         SPAIN

17.         PANAMA

18.         SINGAPORE

19.         PERU

20.         MYANMAR

21.         SOUTH AFRICA

22.         BELARUS

23.         NAMIBIA

24.         NETHERLANDS

25.         SURINAME

 

29/Nov/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
nngdkg
Natahe wagirango yariyagiye kutwereka bikini gusa rnNiyitahire yiteranyije ni mana kubusa
de
abanze akore sport agabanye iriya nda anige icyongereza areke kwiyemera apuuuuuu
noo
natahe yaradusebeje gusa
Abdalah
nagaturage
bo
iriya kanzu yumutuku yambaye rwose nta bwiza ifite mbese ntago imugaragaza kandi nta mwihariko ifite niyo yamukujeho amanota
Sponsored Content