Amafoto y'abasore bahanganiye ikamba rya Rudasumbwa w'Afurika n'umunyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Amafoto y'abasore bahanganiye ikamba rya Rudasumbwa w'Afurika n'umunyarwanda

Amafoto y'abasore bahanganiye ikamba rya Rudasumbwa w'Afurika n'umunyarwanda

Umusore usanzwe amurika imideli mu Rwanda no muri Afurika, Ntabanganyimana Jean Dieu niwe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa yo gushaka rudasumbwa w’Afurika 2017 (Mister Africa International 2017).

Uyu musore yahagrutse mu Rwanda kuwa 27 Ugushyingo 2017, yerekeza muri Nigeria ahateganyijwe kuzabera ibirori byo gutora Rudasumbwa w’Afurika kuwa 02 Ukuboza 2017.

Kugeza ubu uyu musore n’abandi bahanganye basaga 20 bacumbitse muri Hotel y’inyenyeri 5 iri mu Mujyi wa Ibadan muri Nigeria aho bari kwitegura umunsi nyir’izina.

Ntabanganyimana Jean de Dieu ubwo yahagurukaga mu Rwanda, yavuze ko yiha amahirwe yo kwegukana ikamba ku kigero cya 90%, ayandi akayaharira bagenzi be bahanganye.

Muri aya marushanwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya kabiri, mu bagize akanama nkempurampaka harimo n’umunyarwanda Moses Turahirwa wigeze kuryitabira akanaba agisonga cya kabiri.

Uyu niwe musore uhagarariye Cameroon mu marushanwa ya Mister Africa International

Rudasumbwa wa Angola

Jay i bumoso na bagenzi be bageze Ibadan 

Bifotoje bambaye amakabutura adoze mu bitenge 

29/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content