Habibah watunguwe n'uwegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017, yavuze akamuri ku mutima | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Habibah watunguwe n'uwegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017, yavuze akamuri ku mutima

Habibah watunguwe n'uwegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017, yavuze akamuri ku mutima

Ingabire Habibah wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 yatangaje kuba atabashije kwegukana ikamba cyangwa ngo agaragare muri 25 ba mbere bitamubabaje gusa ngo yatunguwe no kubona umunyakoreyakazi Jenny Kim yambwikwa ikamba.

Irushanwa rya Miss Supranational ryari rihuje abakobwa baturutse imihanda yose y’Isi bagera kuri 64, ryaraye ryegukanywe n’Umunyakoreyakazi ufite imyaka 23 Jenny Kim mu ijoro ryo kuwa 01 Ukuboza 2017.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 9 ryatangiye hagati mu Ugushyingo, Habibah yahagurutse I Kigali  yerekeza ahaberaga irushanwa kuwa 17 Ugushyingo 2017.

Ingabire Habibah na bagenzi be babanje kujya muri Poland habereye ibirori byo gutora Miss Supranational 2017, nyuma gato barahava bajya muri Slovakia habereye ibikorwa byinshi bitandukanye bijyanye n’irushanwa, bongera kugaruka muri Poland habura iminsi mike ngo irushanwa risozwe.

Mu kiganiro Ingabire Habibah yagiranye na  Eachamps, yavuze ko yakiriye neza ibyavuye muri iri rushanwa rimaze ibyumweru bigera kuri  2 , gusa avuga ko we na bagenzi be batunguwe no kuba uyu munyakoreyakazi Jenny Kim ariwe wambitswe ikamba kuko batabikekaga.

Yagize ati "Nakiriye neza uko byagenze, Jenny watwaye ikamba yitwaye neza, yatubaniye neza yahoraga yishimiye abantu bose, gusa ntabwo ariwe twibazaga ko ari bube Miss Supranational! Gusa nawe arabikwiye kandi azakora akazi ke ndabyizeye kandi Imana ibimufashemo.”

Habibah yongeye kuvuga ko bahaga cyane amahirwe umukobwa ukomoka muri Indonesia[uyu nta n’ubwo yaje muri batanu ba mbere], ngo kubera ko yari ashyigikiwe bikomeye kandi igihugu cye kikaba gikomeye mu bijyanye n’amarushanwa y'ubwiza.

Yagize ati "Twahaga cyane amahirwe Karina wo muri Indonesia, kubera ko yari ashyigikiwe bikomeye kandi igihugu cye kikaba cyari gisanzwe kimenyereye amarushanwa nk’aya.”

Jenny wabaye Miss Supranational yagaragiwe na Tika Martinez wabaye igisonga cya mbere ukomoka muri Colombia, Bianca Tirsin wabaye igisonga cya kabiri ukomoka muri Romania, Bitaniya Yosef ukomoka muri Ethiopia aba igisonga cya gatatu  na Larissa Santiago ukomoka muri Puerto Rico wabaye igisonga cya kane.

Ingabire Habibah w’imyaka 19  wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kuza no mu bakobwa 25 ba mbere, n'ubwo yakunze kugaragaza ko yifitiye icyizere cyo kuzegukana iri kamba.

Guhera muri 2009 irushanwa ryahise ryegukanwa na Ukraine, 2010 ryegukanwa n’Umunya-Panama, 2011 ritwarwa n’Umunya-Pologne, 2012 ryegukanwa n’Umunya-Bellalus, 2013 ritaha muri Philipinnes, 2014 rijya mu Buhinde, 2015 ryegukanwa n’uwo muri Paraguay, na none muri 2016 ryongera gutaha mu Buhinde naho muri 2017 Umunya-Korea yakoze amateka aricyura iwabo nta ngingimira.

   Jenny watwaye ikamba, ari kumwe n'ibisonga bye 

       Jenny iburyo ari kumwe n'igisonga cye cya mbere

 Byari ibyishimo kuri Jenny wabaye Miss Supranational 2017

02/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content