Zabyaye amahari hagati ya Charly na Nina na Geosteady ugiye gushyira hanze amabanga yabo akomeye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Zabyaye amahari hagati ya Charly na Nina na Geosteady ugiye gushyira hanze amabanga yabo akomeye

Zabyaye amahari hagati ya Charly na Nina na Geosteady ugiye gushyira hanze amabanga yabo akomeye

Byatangiye kugaragara ko hari urunturuntu no kutumvikana hagati y’umuhanzi Geosteady n’itsinda Charly na Nina n’ikipe y’abarifasha mu muziki barimo n’umujyanama wabo.

Imbarutso y’uko kutumvikana n’igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Charly na Nina bise imbaraga bamuritse mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 1 Ukuboza 2017.

Ku mpapuro zamamazaga iki gitaramo byagaragaragaho ko umuhanzi Geosteady wo muri Uganda ari umwe mu bazitabira igitaramo cyo kumurika iyi album.

No mu kiganiro cya nyuma Charly na Nina n’umujyanama wabo Alex Muyoboke bagiranye n’itangazamakuru ku munsi wabanjirije igitaramo bashimangiye ko Geosteady agomba kukiririmbamo. Icyo gihe Muyoboke abajijwe kuri iki kibazo yasubije ati :”yari kuza kare  ariko yagize ikibazo cy’indege gusa ari buze mu masaha ya nimugoroba”.

Bucyeye igitaramo cyarabaye ndetse bamwe bari biteze ko bari buze kubona Charly na Nina na Geosteady baririmbana indirimbo bakoranye yitwa ‘Owooma’ yakunzwe cyane muri aka karere by’umwihariko mu Rwanda no mu Bugande.

Mu bahanzi Nkusi Arthur uzwi nka Rutura wari umusangiza w’amagambo mu gitaramo cya Charly na Nina yavugaga abantu batungurwaga no kumva hatarimo izina Geosteady bamwe bagakeka ko wenda byaba byakozwe na Charly na Nina kugirango baze gutungura abafana.

Abahanzi bose uhereye kuri Sintex , Andy Bumuntu, Dj Pius , Juliana Kanyomozi , Big Fizzo ukageza kuri Charly na Nina bari ba nyir’igitaramo bararimbye ariko Geosteady ntiyahagaragara.

Kuba Geosteady ataragaragaye muri iki gitaramo nkuko byari byitezwe hari bamwe mu bafana n’abanyamakuru byababaje batangira kwibasira uyu muhanzi kuri Twitter bamunenga kuba ataraje gufasha Charly na Nina.

Umunyamakuru Nzeyimana Luckman ni umwe mu banenze Geosteady kuba ataragaragaye mu gitaramo cyo kumurika ‘imbaraga’ alubumu ya mbere ya Charly na Nina.

Mu magambo Luckman yanditse kuri Twitter yagize ati : “ Baramufashije muri Uganda ariko we yanze kuza kubafasha mu Rwanda kuko yamaze kubona icyo yari ahakeneye gusa tuzareba akazoza ke mu Rwanda….Owooma barayiririmbye kuko Geosteady afitemo igitero kimwe mu gihe charly na Nina bo bafitemo ibitero bibiri.” Aya magambo yayanditse asubiza abandi bantu batandukanye bari babitanzeho ibitekerezo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 ukoboza 2017 nibwo Geosteady yahishuye ukuri kwe kuri iki kibazo mu butumwa bwa mbere na we yanditse kuri Twitter yagize ati : “Rimwe na rimwe ibintu tubona mu buzima hari byinshi biba bibyihishe inyuma, ni gute abantu bamfata kuriya kandi narigije ibitaramo byange inyuma kugirango nzitabire icyabo ? , ikibazo cyabaye n’uburyo nari kugera I kigali ….” aha yasubizaga Luckman..

Hashize iminota micye Geosteady yongeye yandika andi magambo asobanura neza ibyo yari amaze kuvuga yagize ati :”Birababaza cyane gukorera abantu byinshi bakakwishyura umwanda, umunsi umwe nzashyira hanze amabanga yihishe inyuma ya ‘Owooma’ nubwo ari ibintu ntigeze nifuza , impamvu ntaje n’uko abareberera inyungu zange mu muziki (management ye) bemeje ko ngomba kujyana n’abantu bane icyo nakoze nabasabye amatike y’abantu babiri yonyine…….”.

Geosteady n’itsinda Charly na Nina bakoranye indirimbo yitwa ‘Owooma’ , iyi ndirimbo bose yabagiriye akamaro kuko yatumbagije izina rya Geosteady wari utaramenyekana cyane ndetse iafasha Charly na Nina kunguka abafana I Bugande gusa kuri ubu bombi bashobora kuba batari kurebana neza .

Impamvu Geosteady atitabiriye igitaramo cya Charly na Nina ngo nuko atahawe amatike 2 y'indege yasabye

Nubwo Geosteady atagaragayemo , igitaramo cya Charly na Nina cyagenze neza

 

 

 

03/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Rick Ross from Rwanda
Ntakeza mbona mubyo yita kumena amabanga ahubwo nge mbibonamo amazimwe.
monster leon Egide
njyewe abAntu baransetsa amabanga c azasubiza igitaramo inyuma maze azemo cg bizatuma tubamenya uko bateye kose gusa njye mbona icyiza buri wese yajya yibikira amabanga nicyo kiruta ibindi
DeejayMM
Abagande nabantu bamanyanga cyane...so turindire amabanga yihishe inyuma ya Owoma
Soso nesa
Ark ubundi nukubera iki abarenze umwe iteka haba umwiryane ubwo nubusambo bwamafrw ntakindi mwumve bakobwa beza nemera mukonere kdi mukomeze gutsinda sibyo ntimuzishinge itiku Ubundi muzamure impano mwahawe n Imana
Angel 1 week ago
Ariko ntimukavuge gutyo muge mukoma urusyo mukome ningasire ! nonese niba basanzwe bafatanya muri byose kuki batamufashije ngo bamuhe ibyo yabasabaga? baramuhemukiye rwose bazamusaba imbabazi bice namande kuko ibyo sibyo
Sponsored Content