Nyuma yo gufungurwa Karekezi Olivier yasuye imva ya Katauti atabashije gushyingura (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nyuma yo gufungurwa Karekezi Olivier yasuye imva ya Katauti atabashije gushyingura (Amafoto)

Nyuma yo gufungurwa Karekezi Olivier yasuye imva ya Katauti atabashije gushyingura (Amafoto)

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports wari umaze ibyumweru birenga bibiri mu maboko ya polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenza ibyaha, kuri uyu wa mbere wa mbere yahise ajya gusura imva y’uwari umwungiriza we Ndikumana Hamad Katauti atashoboye gushyingura dore ko umunsi yashyinguweho aribwo yatawe muri yombi.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2017 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uwari umutoza mukuru w’ungirije wa Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Kuri uwo munsi ni nabwo inkuru mbi yongeye gutaha mu mitima y’abakunzi ba Rayon Sports ko umutoza mukuru wabo Karekezi Olivier yatawe muri yombi na polisi aho yari akurikiranyweho ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwo munsi nibwo Katauti yahise ashyingurwa, Karekezi ntiyigeze agira amahirwe yo gushyingura umwungiriza we Katauti akaba n’inshuti magara ye kuva kera bakinana mu ikipe y’igihugu kuko yari yatawe muri yombi na polisi akuwe ku kiriyo cya nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti.

Kuwa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2017 ni bwo Karekezi yafunguwe. Kuri uyu wa mbere akaba yahise ajya gusura ndetse no kunamira uwahoze ari umwungiriza we ariko akaba atarabashije kumushyingura.  

Karekezi wari uherekejwe n'umugore we, ushinzwe ibikoresho muri Rayon Sports n'abo mu murango wa Katauti yasutse amarira menshi  ku mva ya Katauti, agaraza ko yababajwe n’uru rupfu rwa Katauti no kutabasha kumushyingura.

Karekezi Olivier yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n'urupfu rwa Katauti

Canisius Kagabo

04/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Gady,Habimana
Imana,imwakire,gusa nababajwe,namagambo,avugako,umugore,wakatauti,yashatse,undimugabo.
BIRABABAJEPE NTUKWIHANGANA NTAKOTWABIGENZA
BIRABABAJE NTUKWIHANGANA NAKOTWABIGENZA
erno
R I P ,, nukwihangana kuko mubuzima nirworugendo ...
Sponsored Content