Antoine Hey yahinduye uburyo yakinishagamo Amavubi muri CECAFA | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Antoine Hey yahinduye uburyo yakinishagamo Amavubi muri CECAFA

Antoine Hey yahinduye uburyo yakinishagamo Amavubi muri CECAFA

Nyuma yo kwinubira uburyo bakiriwe, ingendo ndende bakoze zitateganyijwe ukongeraho ko Antoine Hey atsishimiye uburyo yasifuriwe ku mukino wa mbere ufungura irushanwa rya CECAFA y’ibihugu, kuri ubu yahisemo guhindura 11 yabanjemo ku mukino ufungura iri rushanwa azana abari ku ntebe y’abasimbura binateganyijwe ko ashobora no guhindura uburyo yabakinishagamo.

Ukurikije abakinnyi bari buze kubanza mu kibuga Antoine Hey kuri uyu mukino wa Zanzibar araza kuva ku buryo amenyereweho bwa 3-5-2 hanyuma akoreshe iya 4-3-3

Ku isaha ya 13:00’ za hano mu Rwanda, i Machakos muri Kenya ikipe y’igihugu y’u Rwanda iraba ikina umukino wa kabiri w’irushanwa rya CECAFA y’ibihugu ihura na Zanzibar, mu umukino umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey, yahisemo guhindura ikipe yose yabanjemo ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo  na  Kenya 2-0 bitewe n’ibibazo by’umunaniro, amakirita n’imvune.

Antoine Hey avuga ko abakinnyi be baniwe cyane kuko bakoze urugendo rw’ibirometero 359.5 Km Kuva Nairobi ugera Kakamega aho bakiniye umukino wa mbere. Aho bageze mu mujyi wa Nairobi bagasanga aho umukino wagombaga kubera wimuwe watwawe Kakamega kuri Bukhungu Stadium.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere Antoine Hey yavuze ko agomba guhindura ikipe ye yose yabanjemo ku mukino wa Kenya akazana inshya bitewe n’ibibazo by’umunaniro abakinnyi be bafite, ikarita itukura yahawe myugariro Kayumba Soteri, n’ikibazo cy’imvune gifitwe na kapiteni w’iyi kipe Eric Ndayishimiye bakunze kwita Bakame.

Dore 11 biteganyijwe ko umutoza ari buze kubanzamo(4-3-3)

Umuzamu: Kimenyi Yves,

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel,

Abo hagati: Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier Sefu, Amran Nshimiyimana,

Ba rutahizamu: Muhadjiri Hakizimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent

Canisius Kagabo

05/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content