Ahazaza ha Karekezi muri Rayon Sports, nyuma yo gufungurwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ahazaza ha Karekezi muri Rayon Sports, nyuma yo gufungurwa

Ahazaza ha Karekezi muri Rayon Sports, nyuma yo gufungurwa

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayons Sports buratangaza ko  nyuma y’uko Karekezi Olivier afunguwe ari we mutoza mukuru w’iyi kipe, ariko ari mu kiruhuko akazagaruka mu kazi yamaze gutuza.

Ubwo Karekezi yatabwaga muri yombi na Polisi y’u Rwanda, nyuma y’aho gato ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwatangaje ko bwamuhagaritse byagateganyo, gusa nyuma bwaje gutangaza ko atari ukumuhagarika ko ahubwo ari integuza kuko batamubonaga mu kazi kuko batari kumuhagarika ibyo ashinjwa bitaramuhama.

Nyuma y’iminsi igera kuri 17, Karekezi yaje gufungungurwa gusa hibazwaga niba uyu mutoza atari busezererwe ku mirimo ye cyangwa niba ubuyobozi buri bumugumane doreko  bari banatangiye ibiganiro n’abandi batoza.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard yagiranye na  Eachamps yavuze ko Karekezi ari umutoza mukuru wa Rayon Sports ntawamwirukanye cyangwa ngo amuhagarike kandi ko hari gushakwa umwungiriza we uzasimbura Katauti witabye Imana.

Yagize ati “Karekezi niwe mutoza mukuru nta wamwirukanye cyangwa ngo amuhagarike. Ubu harimo gushakwa uburyo yabonerwa umwungiriza.”

Ku kijyanye n’igihe azatangirira gutoreza, Umunyabanga wa Rayon Sport Itangishaka Bernard yavuze ko bamuhaye umwanya ngo abanze atuze, akazagaruka mu gihe yumva ameze neza.

Yagize ati “Oya oya! ntabwo ari buhite atangira gukoresha imyitozo, nawe ishyire mu mwanya we ntabwo byahita bikunda. Turashaka kwicarana nawe tukumva igihe azaba amaze gutuza akaba aribwo agaruka mu kazi cyane ko ubu nta kimwirukansa shampiyon,a yarahagaze izajya gusubukurwa nawe ameze neza.”

Kugeza ubu iyi kipe yari mu maboko y’umutoza w’abanyezamu Nkuzingoma Ramadhani ndetse n’umutoza ushinzwe kongerera ongufu abakinnyi Romami Marcel. Bakaba bazatangira imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Gatatu ku kibuga cya Nzove binateganyijwe ko Olivier Karekezi ashobora kugera kuri iyi myitozo aje kureba abakinnyi ariko ntazakoresha imyitozo, ni mu gihe ku munsi w’ejo hashize n’uyu munsi abakinnyi imyitozo bayikoreye muri Gym.

Canisius Kagabo

05/Dec/ 2017,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
bedel usengimana
umusaza mureke agaruke mukazi
Sponsored Content
Loading...