Umuhanzi ukomeye wari watumiwe na Teta na Vanessa i Kampala ntiyahageze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umuhanzi ukomeye wari watumiwe na Teta na Vanessa i Kampala ntiyahageze

Umuhanzi ukomeye wari watumiwe na Teta na Vanessa i Kampala ntiyahageze

Abakobwa b’abanyarwandakazi Sandra Teta na Vanessa Uwase bakomeje gukorera ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye two mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Aba bakobwa basanzwe bamenyereweho gutegura ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda, bageze i Kampala kuwa gatandatu aho bari banafite igitaramo bateguye cyiswe Gold&Glam Party, cyabareye mu kabari kitwa Club Play.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kizayoborwa n’aba bakobwa ndetse hakazamo umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria witwa Mc Galaxy usanzwe akorana n’umunyarwandakazi Neza uzataramira i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Mu Kiganiro Sandra Teta yagiranye na Eachamps, yadutangarije ko igitaramo bateguye cyagenze neza, ariko ko umuhanzi w’imena Mc Galaxy atabashije kuhagera kuko yabuze indege ubwo yari muri Amerika.

Yagize ati “byagenze neza usibye ko Galaxy ataje. Yari muri Miami abura indege ku munota wa nyuma.”

 

 Ku munsi wo ku cyumweru kandi aba bakobwa bongeye kugaragara mu kabari gakomeye mu Mujyi wa Kampala kazwi nka Cayenne bakaba bari batumiwe n’umuyobozi wako usanzwe ari inshuti yabo.

Muri ijoro ryo kuri uyu wa kabiri bafite ikindi kirori bari buyobore  aho baba bari kumwe n’umunyarwandakazi usanzwe uba muri Uganda uzwi ku izina rya Nana Super Sexy, uyu akaba amenyereweho cyane gushyira amashusho ku rubuga rwa Instagram ari ku kuzunguza ikibuno.

Ku cyumweru bagiye muri Cayenne

Rukundo Patrick

05/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mic
Ni mukabari nyine
Sponsored Content