Antoine Hey ntatewe isoni n’umusaruro w'Amavubi muri CECAFA | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Antoine Hey ntatewe isoni n’umusaruro w'Amavubi muri CECAFA

Antoine Hey ntatewe isoni n’umusaruro w'Amavubi  muri CECAFA

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Antoine Hey, nyuma y’imikino 2 muri CECAFA nta n’umwe aratsinda aratangaza ko ashimishijwe n’uburyo abakinnyi be barimo kwitwara kuko n’ubundi intego nyamukuru yabo ari ukwitegura CHAN.

Kuva tariki ya 3 Ukuboza 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda(ariko y’abakina imbere mu gihugu), irabarizwa mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye imikino ya CECAFA, imaze gukina imikino 2 ariko nta n’umwe irabasha gutsinda kuko umukino wa mbere iyi kipe yatsinzwe na Kenya 2-0, uwa kabiri itsindwa na Zanzibar 3-1.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize nyuma yo gutsindwa n’ibirwa cya Zanzibar, Antoine Hey yatangaje ko yishimiye uburyo abakinnyi be bamaze kwitwara muri iyi mikino ibiri ishize kuko hari kinini bamaze kwigiramo.

Yagize ati "ryari igeragezwa ryiza ku bakinnyi bacu, bwari uburyo bwiza bwo kongera ubunararibonye ku bakinnyi bacu, bamwe bakinaga umukino wa mbere wo ku rwego mpuzamahanga, abandi bari bavuye mu mvune, byari byiza kubabona uburyo bitwaye ni nayo mpamvu turi hano, turi hano kwitegura imikino ya CHAN. Ibi bizadufasha kumenya icyo abakinyi bafite n’icyo tugomba kwibandaho mbere ya CHAN. Nishimiye imikino tumaze gukina n’uburyo bayitwayemo, icya mbere ni ukubaha umwanya wo gukina, urimo kugerageza kubaha bose umwanya wo gukina kugira ngo turebe uburyo bitwara."

N’ubwo atangaza ibi ariko mbere yo guhaguruka mu Rwanda nyakubahwa Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne mu mpanuro yari yahaye aba basore yari yabwiye ko birambiranye kumva u Rwanda ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA ko ahubwo igikurikiyeho ari ukucyegukana.

Canisius Kagabo

06/Dec/ 2017,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Rutura
Ntibajye batubeshya yewana,aratsindirwa muri cecaf muri can niho azatsinda?cg ni ukwikura mu kimwaro?
Sponsored Content
Loading...