Clapton Kibonke azasangira n'abana bo ku muhanda kuri Noheli | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Clapton Kibonke azasangira n'abana bo ku muhanda kuri Noheli

Clapton Kibonke azasangira n'abana bo ku muhanda kuri Noheli

Kuwa 25 Ukuboza 2017 Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko yateguye umusangiro  n’abana bo ku muhanda mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza.

Abakirisitu batandukanye bemera ko buri 25 Ukuboza ari bwo hizihizwa umunsi w'ivuka rya Yezu Kiristu umwana w'Imana, uyu munsi ukaba ukunzwe kwitwa umunsi w'abana.

Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke muri Filime ya Seburikoko, yatangarije Eachamps ko yateguye umusangiro n'abana bo ku muhanda mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza n'umwaka mushya wa 2018.Uyu musangiro uzaba ku munsi wa  Noheli ubere i Nyamirambo mu kigo cy'imyidagaduro cya Rafiki, 

Kuwa 24 azaba yataramanye n'abana ahitwa kwa Mutesi Kicukiro Azafatanya n’abandi bakinana nawe muri iyi filime barimo Kadogo, Siperansiya n’abandi batandukanye ndetse n’abahanzi bakomeye mu muziki mu Rwanda bakazitabira ariko ntibaririmbe. Bizatangira saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitanu.

Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ukwishimana n’abana bato, bagasangira hakaba udukino dutandukanye ndetse n’amarushanwa ku bana bazaba bitabiriye iki gikorwa.

06/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content