Haruna arifuza bikomeye ko Simba isinyisha rutahizamu wa Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Haruna arifuza bikomeye ko Simba isinyisha rutahizamu wa Rayon Sports

Haruna arifuza bikomeye ko Simba isinyisha rutahizamu wa Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba anakinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania,  Haruna Niyonzima, avuga mu bakinnyi bose ikipe ye ya Simba yifuza umukinnyi basinyisha bikamushimisha ari umunya-Mali ukinira ikipe ya Rayon Sports, Ismaila Diarra.

Abakinnyi 3 barimo kurambagizwa n’ikipe ya Simba ku buryo mu kwezi kwa mbere bashobora gusinyira iyi kipe bakaba bakiyongera ku bandi bafite.

Abo barimo 2 b’ikipe ya Rayon Sports ari bo umunya-Mali Ismaila Diarra ndetse n’umurundi Nahimana Shassir, undi wa gatatu ni umunya Tanzania  Elias Maguli ubu uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Tanzania muri Kenya mu irushanwa rya CECAFA.

Niyonzima Haruna aganira n’ikinyamanyamakuru Salehe Jembe cyo muri Tanzania yavuze ko abakinnyi bo mu Rwanda abazi ariko uburyo Diarra atsindamo ibitego ari byiza cyane, byongeye uko ateye afite imbaraga byabafasha guha akazi gakomeye ba myugariro baba bahangaye nabo kandi ngo ntiwakwirengagiza ubunararibonye bw’uyu musore.

Yagize ati "Mbere na mbere reka nkubwire ikintu kimwe shampiyona ya hano muri Tanzania irakomeye ifite ihangana rikomeye cyane, ibyo rero bigusaba nawe ube mukuru mu gusinyisha abakinnyi. Ku giti cyanjye nakuruwe cyane na rutahizamu wa rayon Sports(Ismaila Diarra) akaba ari nawe uba utegerejweho ibitego mu ikipe ye. Nibwo agisinyira ikipe ariko ubuyobozi bumusinyishije cyaba ari igitego batsinze kuko afite ibintu byose byadufasha kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino."

Ismaila Diarra kuva yasinyira ikipe ya Rayon Sports avuye DCMP ntarabasha gukinira umukino n’umwe ikipe ya Rayon Sports muri shampiyona, bitewe n’uko yari atarabona ibyangomba bikaba byari biteganyijwe ko azatangira gukina mu kwezi kwa Mbere.

Aba bakinnyi bavuzwe biteganyijwe ko bashobora gusinyira iyi kipe uya Simba SC ubwo isoko ry’igura n’igurisha ryafunguwe guhera tariki ya 15 Ugushyingo 2017 rikazafungwa tariki ya 15 Ukuboza 2017.

Canisius Kagabo

06/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(7)
sasuma
Yaranze bene wabo bo muri APR hari uwamubwiye ko abakinnyi bacu bari kwisoko?? esubundi urabaranga kuko aribo bafite ibitego byinshi cyangwa numutima mubi wuko Rayon iguteye ikibazo ko yakongera kwegukana Niki gikombe
kanagato rayon sport
nge we ibyaharuna nibyo gusetsa bavandi cyonakomerezaho ariko niyoyagirute ikipeya cuntago yayisenyura
kanagato rayon sport
nge we ibyaharuna nibyo gusetsa bavandi cyonakomerezaho ariko niyoyagirute ikipeya cuntago yayisenyura
Ndakugaya
Yewe f ni mabi koko!Kuki wifuje ko rayon itaterimbere?Ariko se uri umunyarwanda koko!Ahubwo aho utashakiye r iyo abakomeye urifuza ko n'abo ifite bagenda?Urifuza guteza imbere ahandi usize iwanyu[niba uri umunyarwanda wanyawe koko]sha umenye ko amahanga ahanda!Kuki wabaye bangamwabo?
Ndakugaya
Yewe f ni mabikoko!Kuki wifuje ko rayon itaterimbere?Ariko se uri umunyarwanda koko!Ahubwo aho utashakiye r iyo abakomeye urifuza ko n'abo ifite bagenda?Urifuza guteza imbere ahandi usize iwanyu[niba uri umunyarwanda wanyawe koko]sha umenye ko amahanga ahanda!Kuki wabaye bangamwabo?
karenzi 5 days ago
Yewe Haruna we urababaje cyane pe!!! Watwaye abo muri APR FC se niba ari impuwe koko!!! Cg wagizengo abakinnyi bose bagira umutima mubi nkuwawe, aho wahemukiye ikipe yakugize uwo uriwe Younger SC ukajya muri mukeba wayo Simba SC!!! Yewe bariya ushaka gukoresha mubugome bwawe bwo gusenya rayon sport ntabwo babikeneye nagato kandi Shassir we yarabisobanuye sinzi impanvu utabyunva: ntabugome nkubwawe afite, afite amasezerano agomba kubaha di, so subya subya utazakorwa nisoni
bobo
abibwire Nyina
bobo
nagende abibwire nyine uwo murezi
djafari 1 week ago
Ahubwose yashakiye benewabo isoko bakina muri apr bayobewe umupira
Sponsored Content