Ese Amavubi asigaranye amahirwe angana iki yo kugera muri ½ cya CECAFA ? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ese Amavubi asigaranye amahirwe angana iki yo kugera muri ½ cya CECAFA ?

Ese Amavubi asigaranye amahirwe angana iki yo kugera muri ½  cya CECAFA ?

Irushanwa rya CECAFA y’ibihugu riri kubera muri Kenya ryatangiye tariki ya 3 Ukuboza rikaba rizasozwa tariki ya 17 Ukuboza 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda imwe muzitabiriye iri rushanwa ikaba imaze gutsindwa imikino ibiri ibanza, bikaba bisa n’aho yamaze gusezererwa muri iri rushanwa n’ubwo mu mibare bigishoboka.

U Rwanda ruherereye mu itsinda A, aho ruri kumwe na Kenya yakiriye iri rushanwa, ikirwa cya Zanzibar, Tanzania na Libya. Muri buri tsinda hazazamuka 2 ajye muri ½ cy’irangiza cy’iri rushanwa.

U Rwanda rumaze gukina imikino yose rukaba rwayitsinzwe, rwatsinzwe na Kenya 2-0, rusubirwa na Zanzibar 3-1. Rukaba rufite amanota 0 kuri 6 n’umwenda w’ibitego 4, rukaba rusigaje umukino w’ejo kuwa Kane ruzakinamo na Libya n’uwa kuwa Gatandatu ruzakina Tanzania.

Ibi bivuze ko amanota menshi ashoboka u Rwanda rwabona muri iri rushanwa ari 6.

 Amategeko y’iri rushanwa avuga ko iyo amakipe anganya amanota, harebwa umubare w’ibitego ikipe izigamye mbere yo kureba umukino wabahuje.

Kugeza kuri uyu munsi ikipe y’igihugu ya Kenya niyo ya mbere n’amanota 4 ikaba izigamye ibitego 2, Zanzibar ni iya 2 n’amanota 3 izigamye 2, Libya ni iya 3 nta mwenda ifite nta n’igitego izigamye, Tanzania nayo ni iya 4 n’inota rimwe nta mwenda nta n’igitego ni mu gihe u Rwanda ari u rwa nyuma n’amanota zero n’umwenda w’ibitego 4.

Ibi byaba bivuze ko kugira ngo u Rwanda rugere muri ½ byasaba ko rutsinda imikino yose isigaye. Icyo rwaba rufite amanota 6 icyo gihe n’iyo Libya yatsinda Zanzibar yagira amanota 5, kuko yaba yaranganyije imikino 3 igatsindwa umwe igatsinda undi. Ubwo yaba ivuye mu makipe yagera muri ½.

Ibi kandi byasaba ko mu makipe 3 asigaye ni ukuvuga Tanzinia, Kenya na Zanzibar abiri muri yo atarenza amanota 6 kandi bigasaba ko u Rwanda ruba rwakuyemo umwenda w’ibitego 4 rwatsinzwe rukanazigama byinshi kurusha ayo makipe.

Dufashe urugero kuko Kenya ari yo iyoboye itsinda n’amanota 4, iramutse itsinze umukino wa Zanzibar yahita igira amanota 7, bivuze ko icyo gihe u Rwanda rutaba rugiciyeho Kenya. Zanzibar yaba isigaranye imikino 2 uwa Tanzania na Libya iramutse itsinzwe 1 igatsinda undi yaba igize amanota 6.

Tanzaniya nayo mu mikino 3, isigaje uwa Zanzibar, Rwanda na Kenya. Mbere na mbere byasaba ko u Rwanda ruyitsinda, ubundi nayo muri 2 isigaye  igatsindamo umwe ikanganya undi, icyo gihe yaba ifite 5, bivuze ko u Rwanda na Zanzibar ariho haba hagomba kuva ikipe izamukana na Kenya muri ½.

Icyo gihe hahita harebwa aya makipe ibitego azigamye, izigamye byinshi ikaba ariyo izamuka, byasaba ko u Rwanda rwaba rwakuyemo umwenda w’ibitego rwatsinzwe rukaba runazigamye byinshi kurusha Zanzibar.

Mu gihe amakipe anganya amanota n’ibitego, byasaba ko iyo kipe inganya amanota n’u Rwanda itaba yarayitsinze kuko icyo hahita harebwa umukino wazihuje, icyo gihe ari nka Kenya cyangwa Zanzibar birumvikana u Rwand arwahita rusezererwa.

Canisius Kagabo

06/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content