Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye kwerekeza muri Amerika mu biruhuko by'iminsi mikuru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye kwerekeza muri Amerika mu biruhuko by'iminsi mikuru

Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye kwerekeza muri Amerika mu biruhuko by'iminsi mikuru

Humble Jizzo n’umukunzi we Amy Blauman bagiye kwerekeza muri Amerika mu mujyi wa Washington mu biruhuko by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Amy Blauman yanditse kuri Facebook ko afite amashyushyu menshi yo kuzizihiriza Noheli iwabo nyuma y’imyaka 8 yari amaze ayizihiriza mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Yagize ati :”Noheli zo mu myaka 8 ishize nazizihirije kuri yo mu rugo , byari bihe byiza nishimanye n’abo nkunda bo mu bihugu birimo Kenya , South Korea,Kuwait n’u Rwanda Ariko uyu mwaka bwo nzaba ndi mu rugo , nge na Humble twamaze kugura amatike y’indege hakiri kare azatujyana mu rugo kuhizihiriza Noheli tunategereje ivuka ry’imfura yacu muri Gashantare”.

Yongeyeho ko mu rwego rwo kwitegura ibi bihe yatangiye kumva indirimbo za Noheli guhera Ukwakira uyu mwaka.

Amagambo Amy Blauman yanditse kuri Facebook

Ibi biruhuko Humble Jizzo na Amy Blauman bazabirira ahitwa Wenatchee muri Leta ya Washington muri Amerika ari naho Amy Blauman azabyarira

Imyaka itatu irashize , Humble Jizzo na Amy Blauman bari mu munyenga w’urukundo , bamenyaniye mu karere ka rusizi mu 2014 ubwo Amy Blauman yakoreraga ubushakashatsi muri aka karere bujyanye nibyo yize mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza , Humble Jizzo we icyo gihe yari yajyanye na bagenzi be bari bahuriye muri Urban Boyz kuharirimba mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Tariki ya 14 gashyantare uyu mwaka , Humble Jizzo yatunguye uyu mukunzi we amwambika impeta imuteguza ko ariwe bazarushinga. Icyo gihe bari bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo bakoranye yitwa ‘Do you Know’.

Humble Jizzo yatunguye Amy Blauman bari gufata amashusho y'indirimbo amwambika impeta

Aba bombi bahisemo gusubika ubukwe bwabo Humble Jizzo yari yaratangaje ko bazakora mu Ukuboza 2017 , kugirango babanze bibaruke imfura yabo.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Do you Know' , Humble Jizzo yakoranye n'umukunzi we

06/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content