Abantu bateramenyakana bagiye gusenya imva y'uwahoze ari umugabo wa Zari | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abantu bateramenyakana bagiye gusenya imva y'uwahoze ari umugabo wa Zari

Abantu bateramenyakana bagiye gusenya imva y'uwahoze ari umugabo wa Zari

Mu ijoro ryo kuwa 05 Ukuboza 2017, abantu bataramenyekana bagiye gusenya imva ya nyakwigendera Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari wegukanywe n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ivan Ssemwanga ni umwe mu bagabo bari bafite imitungo utubutse muri Uganda, akaba yaranahoze ari Umugabo wa Zari Hassan banabyaranye abana batatu b’abahungu.

Muri  Gicurasi 2017,nibwo uyu mugabo yitabye Imana azize indwara yo guturika k’udutsi tugize ubwoko, akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo.

Yashyinguwe muri Uganda mu gace avukamo ka Kayunga, mu muhango  wanitabiriwe na Zari Hassan n’abana babyaranye.

Nk’uko New Vision yabyanditse ngo abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bagiye gusenya imva ya Ivan Ssemwanga maze, bateshwa n’imbwa zabamokeye.

Ssemwanga ubwo yashingurwaga yashyinguranywe ibintu by’agaciro birimo n’amafaranga, ikaba ari imwe mu mpamvu yaba yatumwe aba bantu bashaka kuyisenya.

Abo mu muryango wa Ivan Ssemwanga bashyizeho abarinzi bo kurinda iyi mva, ariko bivugwa ko bananiwe kwishyura abarinzi, dore ko babishyuye ukwezi kumwe gusa kandi bakabishyura ibihumbi 600 by’amashilingi kandi bari barumvikanye miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda.

06/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Ives
Nibashake Abo Bajura Bakora Ibyo Birababaje Vrmnt
Sponsored Content