Masamba yavuze ku bahanzi nyarwanda barwanira kujya kuba muri Amerika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Masamba yavuze ku bahanzi nyarwanda barwanira kujya kuba muri Amerika

Masamba yavuze ku bahanzi nyarwanda barwanira kujya kuba muri Amerika

Umuhanzi w’injyana gakondo Intore Masamba  yavuze ko kuba hari abahanzi nyarwanda baharanira kujya mu bihugu byateye imbere nk’Amerika biteze ko ari bwo umuziki wabo uzatera imbere atari byo ahubwo ko bashobora gutera imbere kandi bari iwabo.

Guhera mu myaka nk’irindwi ishize abahanzi bari abkomeye mu Rwanda, batangiye kwerekeza mu bihugu bitandukanye byo hakurya y’inyanja cyane cyane muri Amerika.

Abo bahanzi bamwe baragiye bakomeza gukora imiziki, bakajya bohereza mu Rwanda ku buryo bakomeje bagakundwa ndetse bikarenza uko byari bimeze bakiri mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyavuga ku gitaramo cya Jazz Junction, Masamba azahuriramo n’umuhanzikazi Neza, yabajijwe ku kintu abona cyateza muzika nyarwanda imbere, maze agaruka ku bahanzi nyarwanda baharanira kujya kuba mu mahanga batekereza ko bizabafasha guteza imbere umuziki wabo.

Yagize ati “ntibigutangaze kubona abahanzi bo mu Rwanda bifuza kujya gutura muri Amerika, Canada n’ahandi, ni ukubera ko babona ntakiriho gifashe.  Nka Masamba muri njye habamo ibintu bita kwitanga nkavuga nti reka nguma aha, ndwane n’ibyo byose, abahanzi bose ntidushobora kugenda kandi abagenda iyo baje baza ari ibitangaza. Biriya baza bakabishimira bakabaha amafaranga menshi, ntimugire ngo abahano nabo ntibibakirigita ahantu, ariko kujya hanze ntago ari wo muti kuko ubukire bw’inganzo  dushobora kubona, ubukura iwanyu.”

Masamba yakomeje atanga ingero z’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga kandi baba mu bihugu byabo barimo Fally Ipupa, n’abandi bahanzi bo muri Nigeria bamaze kubaka izina.

Masamba kandi yavuze ko kugira ngo umuziki wo mu Rwanda uzatere imbere bisaba ubufatanye bw’abantu batandukanye barimo abikorera bategura ibitaramo n’itangazamakuru rimenyekanisha ibihangano by’abahanzi.

The Ben na Meddy ni bamwe mu bahanzi nyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baherutse gutaramira mu Rwanda, buri umwe akaba yarishyuwe amafaranga ari hagati ya miliyoni 30 na 40.

Masamba na Neza nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru

06/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content