RALC yasobanuye impamvu u Rwanda rudatora umuhungu urusha abandi ubwiza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

RALC yasobanuye impamvu u Rwanda rudatora umuhungu urusha abandi ubwiza

RALC yasobanuye impamvu u Rwanda rudatora umuhungu urusha abandi ubwiza

Inteko Nyarwanda y’Uririmi n’Umuco (RALC)  yatangaje ko impamvu  u Rwanda rudatora Rudasumbwa ariko mu muco nyarwanda umusore w’indashyikirwa atapimirwaga mu bwiza ahubwo yapimirwaga mu bikorwa.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  mu mwaka wa 2009 nibwo mu Rwanda hatowe Nyampinga bwa mbere aba umukobwa witwa Bahati Grace. Kuva ubwo kugeza ubu u Rwanda rumaze kugira ba nyampinga 5, uheruka akaba ari Iradukunda Elsa watowe muri Gashyantare 2017.

N’ubwo igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda kimaze gushinga imizi, ntabwo haratorwa Rudasumbwa w’u Rwanda n’ubwo byajyaga bikorwa muri za kaminuza, gusa na byo ntibiherutse.

Mu cyumweru gishize nibwo umunyarwanda Jean De Dieu Ntabanganyimana, umunyamideli wabigize umwuga, yegukanye ikamba rya Rudasumbwa w’Afurika, mu marushanwa yaberaga muri Nigeria.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Jacques Nzabonimpa ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yatubwiye ko bishimiye uko Ntabanganyimana Jean De Die yitwaye mu marushanwa ya Rudasumbwa w’Afuruka.

Yagize ati “twabyakiriye neza nk’abanyarwanda bose kubona umunyarwanda aba Rudasumbwa w’Afurika.”

Ku byerekeye n’impamvu u Rwanda rutaratora Rudasumbwa kandi hatorwa nyampinga, Jacques Nzabonimpa yavuze ko mu muco nyarwanda Rudasumbwa yapimirwaga mu bikorwa bye nko ku rugamba atari mu bwiza nk’uko byakorwaga ku bakobwa.

Yagize ati “ mu banyarwanda n’ubusanzwe nyampinga yahozeho ariko uwo rudasumbwa agaragarira mu bindi bintu by’ubutwari.  Iyo yabaga yagaragaye ari nk’uwo bita rudasumbwa yagiraga amakamba yambikwa nk’impotore n’ayandi. Mu Rwanda ntabwo bareba ubwiza ku musore ahubwo bareba tureba ibikorwa.”

N’ubwo mu muco nyarwanda rudasumbwa atagaragariraga mu bwiza Jacques Nzabonimpa avuga ko bishobora kuzabaho bitewe n’ibyufuzo by’abantu kandi umuco ukaba ukura, gusa ngo hari inzira zizakurikizwa.

Yagize ati “ birashoboka rwose kuko ibintu byose bigenda bitera imbere, abanyarwanda nibabona babishaka nabyo babikora, ariko byose bigira inzira binyuramo na biriya bijyanye na nyampinga ni abanyarwanda twabyitangiriye tubiha umurongo.”

Kugeza ubu ibikorwa bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda byeguriwe abikorera, naho Inteko y’Ururimi n’Umuco igakora ubugenzuzi gusa no kureba ko umuco wubahirizwa.

Ntabanganyimana Jean de Dieu wabaye Rudasumbwa w'Afurika

07/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content