Byinshi ku mukinnyi Ndayishimiye Celestin umwana umwe rukumbi usigaye mu muryango w’abana 11 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Byinshi ku mukinnyi Ndayishimiye Celestin umwana umwe rukumbi usigaye mu muryango w’abana 11

Byinshi ku mukinnyi Ndayishimiye Celestin umwana umwe rukumbi usigaye mu muryango w’abana 11

Ndayishimiyie Celestin myugariro w’ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1994 avukira mu Ntara y’u Burasirazuba mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi, akaba ari mwene Kakuze Cecile na Bapima Augstin.

Ndayishimiye Celestin avuga mu muryango w’abana 11 akaba umuhererezi muri uyu muryango ariko akaba ari nawe ukiriho abandi bakaba baritabye Imana muri Mata 1994 bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Aba bana bakaba barajyanye na papa wabo Celestin asigarana na mama we mureze kugeza n’uyu munsi we aracyariho.

Celestin avuga ko yakuze abona mama we ari umuhinzi akaba ariko kazi yakoraga kugira ngo abashe kubonera Celestin n’abandi bana babanaga ibitunga anabishyurire ishuri.

Yagize ati” Nakuze mbona akora cyane yari umuhinzi, yakundaga guhinga ni ko kari akazi ke gusa yarakoraga cyane. Mama urebye ishyaka yarirwaniraga umuryago we ashaka kuntunga kuko mu rugo rwacu hakunduga kugaragaramo abana rero yarakoraga cyane kugira ngo adutunge.”

Celestin yagize amahirwe yo kwiga guhera mu mashuri abanza, n’ubwo atibuka igihe yatangiriye ishuri gusa akaba yibuka ko amashuri abanza yayarangije muri 2009.

Amashuri abanza yayize  ku kigo cy’iwabo aho yari atuye i Gakenke muri Gatsibo. Amashuri yisumbuye yayatangiriye ku kigo cya Rugarama na cyo giherereye muri Gatsibo ariko ntabwo yahatinze kuko yahise agira amahirwe yo gutsinda igeragezwa rwo kujya mu irerero rya FERWAFA ahita ajya gukomereza muri APE Rugunga icyiciro rusange ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, aho Amateka, Ubukungu n’ubumenyi bw’isi(HEG).

Ntiyabyutse ngo ahite yinjira mu irerero rya FERWAFA, ahubwo avuga gukunda umupira yabikundishijwe no kumva abantu bamubwira ko bakuru be atigeze amenya bakinaga umupira bituma awukunda ahita ayoboka irerero ry’i Kiramuruzi rya Ntirenganya, ryanazamuye abandi bakinnyi banazwi ubu barimo Manishimwe Djabel wa Rayon Sports.

Yagize ati”Iyo ugiye kureba mu muryango wanjye barakinaga, nk’uko abantu babimbwiraga hari mukuru wanjye witwa Gatate yakinaga muri Mukungwa ibyo rero bikantera imbaraga. Nakuriye mu irerero ryo kwa Ntirenganya i Kiramuruzi. Kuva mu rugo ngera aho twitorezaga byantwaraga iminota 10.”

Avuga ko n’ubwo yinjiye mu irerero rya FERWAFA yaramaze kwinjira amashuri yisumbuye ariko igeragezwa yarikoze akiri muwa Gatandatu w’amashuri abanza muri 2009.

Yakomeje avuga ko nta muntu wigeze amwibira kuko igeragezwa ryakoreshjwe n’abazungu ku buryo n’iyo ngo hari umunyarwanda warebaga ku igipapuro bakosoreragaho ngo bahitaga bagica.

Umwaka w’imikino wa 2013/2014 yavuye mu irerero rya FERWAFA  ryari ryamaze kuba Isonga yahise ajya mu ikipe ya Kiyovu Sports asinyamo umwaka umwe. Nyuma yaho yaho yahise ajya muri Mukura ayikinira imyaka ibiri ubu akaba ari mu ikipe ya Police FC.

Ava mu isonga ajya muri Kiyovu yahawe amafaranga yo kwitegura ibihumbi 500, akajya ahembwa ibihumbi 150. Ava muri Kiyovu ajya muri Mukura yahembwaga ibihumbi 200 akaba yari yaguzwe miliyoni 2. Naho amafaranga ahembwa nayo yaguzwe muri Police FC yayagize ibanga gusa ngo arayishimira.

Nyuma yo kugera muri Police FC uyu mugabo ntiyahiriwe n’iyi kipe kuko ntabwo yigeze abona amahirwe yo gukina ngo yigaragaze, akemeza ko ibyo yahuye nabyo atari abyiteze kuko nta mvune yigeze ahura nayo.

Yagize ati "Akenshi biterwa n’amahitamo y’umutoza, sinavunitse, ndacyari wa wundi gusa kuba ntakina biterwa n’umutoza kuba abona uburyo imikinire ye ashaka gukinisha(system) aba bona ntahura nayo.”

Nta mikino myinshi yakiniye ikipe y’igihugu nkuru ariko akaba yarashimishijwe bikomeye no kuba yarageze mu ikipe nkuru y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu ari we mahitamo ya mbere y’umutoza mu mikino ya CHAN 2016.

Ndayishimiye akaba ni umugabo wa Uwera Monique bafitanye abana babiri b’impanga umuhungu n’umukobwa, bakaba baturuza umwaka bashakanye(bashakanye tariki ya 21 Ukuboza 2016).

Umukobwa  yitwa Iliza Eza Patton Celacia naho umuhungu akitwa Ndayishimiye Patton Celacia.

Avuga ko yafashe icyemezo cyo kubana na Uwera nyuma y’imyaka 2 amaze kubona ko amukunda byukuri. Avuga ko akunda kumumbwira ko agomba gukunda akazi ke cyane n’ibindi byinshi cyane ko ari we mujyanama afite.

Kuva yamenyana nawe ikintu kimwe bigeze gupfa kikamubabaza, ngo ni ubwo ikipe y’igihugu yari muri Ghana bukira atamuvugishije umukunzi we Uwera, ibyo bintu bikaba byarababaje madamu we ku buryo bari bagiye kubipfa kuko atiyumvishaga ukuntu uko byagenze ngo bamare umunsi batavuganye.

Ndayishimiye Celestin ni umukiristu usengera mu idini rya Zion Temple, akaba mu buzima bwe atazibagirwa ukuntu akiri umwana bajyaga mu isoko bakarya amandazi cyangwa ibidiya bidahwanye n’amafaranga babaga bafite ubundi bakiruka.

Impamvu bamwe bakinnye igikombe cy’Isi cy’abaterenge 11 bazimiye

Iri rerero rya FERWAFA ni ryo ryaje kuvamo abakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cyabatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu mwaka wa 2011, Celestin akaba ari muri abo banyarwanda bake bagize amahirwe arasobanura impamvu bamwe bahise bazimira.

Yagize at “ikintu cyabiteye akenshi twebwe mu Rwanda nta ba manager, kuko abantu benshi twakinaga babaga bafite abantu babakurikiranye kuva mu bwana bwabo ariko twebwe ntabo, navuga ko wenda n’irerero rirangiye ntabwo ryarangiye neza kuko hari abo twari kumwe bahise basubira iwabo.”

Ubwo yakiniraga ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17

Kuri ubu akinira ikipe ya Police FC

Ubwo Celestin yasezeranaga n'umugore we Uwera

Canisius Kagabo

 

07/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
G
Ooohhhh!!abana 11 hagasigarden umwe disiii Imana yanze ko umuryango uzima gusa maman mugiriye impuhwe kko afite igikomere kirenze
Sponsored Content