Urugendo rw'Amavubi muri CECAFA rushyizweho akadomo na Libya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Urugendo rw'Amavubi muri CECAFA rushyizweho akadomo na Libya

Urugendo rw'Amavubi muri CECAFA rushyizweho akadomo na Libya

Umukino wahuzaga u Rwanda na Libya mu mikino ya CECAFA iri kubera muri Kenya urangiye amakipe yombi aguye miswi y'ubusa ku busa, maze u Rwanda rusa n'urusezererwa mu irushanwa n'ubwo rusigaje umukino usoza itsinda ruzahuramo na Tanzania kuko rusabwa gutsinda ibitego bigeze kuri 5 .

Igice cya mbere muri rusange cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, buri ruhande rugerageza gushaka igitego ariko biranga.

Wabonaga ikipe y'u Rwanda ari yo ibonana kurusha Libya dore ko ari nayo yahushije uburyo bufatika muri iki gice cya mbere,  ku mupira Djihad Bizimana yateye mu izamu umupira ukagaruka ugasanga aho Mico Justin ahagaze ariko umupira yawushyira mu izamu ukagarurwa n'igiti cy'izamu.

Amakipe yakomeje gusatirana ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rw'u Rwanda bagerageza gushaka igitego igitego ariko abasore b'u Rwanda kureba mu izamu bikaba ikibazo gikomeye.

Abasore b'u Rwanda barimo Biramahire Abbedy, Mico Justin ndetse Bizimana Djihad bagiye babona uburyo bwakavuyemo igitego ariko imipira bagiye bahabwa na Iradukunda Eric Radu witwaye neza muri uyu mukino ndetse na Manishimwe Djabel bakayipfusha ubusa.

Mukunzi Yannick yaje guha umwanya Niyonzima Ally ni nako kandi Mico Justin yaje guha umwanya Hakizimana Muhadjiri. Sekamana Maxime nawe yaje gusimbura Manishimwe Djabel wavuye mu kibuga yavunitse.

Umukino waje kurangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi. Ibi bikaba bivuze ko ikipe y'u Rwanda isezerewe muri iri rushanwa rya CECAFA rutarenze imikino y'amatsinda.

Kugeza uyu munsi ikipe ya mbere ifite amanota 9 ariyo  Zanzibar, Kenya ikaba iya kabiri n'amanota 4 ikaba isigaje imikino 2  isabwa mo inota 1 ngo ikomeze muri 1/2 ni mu gihe ikipe u Rwanda rwa nyuma rufite inota 1 rukaba rusigaje umukino wa nyuma ruzakina kuwa Gatandatu na Tanzania . 

U Rwanda rusa n'urwasezerewe kuko kugira ngo rukomeza muri 1/2 rusabwa kuzatsinda Tanzaniya ibitego 5 kugira ngo rukuremo umwenda w'ibitego bine, naho Kenya na Tanzania  zigatsindwa imikino 2 zisigaje.

Canisius Kagabo

07/Dec/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Nizeyumukiza Alphonse
ntago mukiri Amavubi fc nuri Amasazi fc
Sponsored Content