Antoine Hey yahishuye impamvu yanze kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Kenya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Antoine Hey yahishuye impamvu yanze kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Kenya

Antoine Hey yahishuye impamvu yanze kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Kenya

Antoine Hey , umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangaje ko kuba yaranze kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’umukino batsinzwemo na Tanzania yabikoze yabiteguye bitewe n’uburyo bakiriwe muri Kenya kuva bagerayo kugeza bakinnye umukino wa mbere nawo atishimiye uburyo bawusifuriwe.

Tariki ya 3 Ukuboza 2017 nibwo u Rwanda rwakinnye umukino ufungura irushanwa rya CECAFA n’igihugu cya Kenya cyakiriye iri rushanwa, umukino waje kurangira u Rwanda rutsinzwe 2-0, nyuma y’uyu mukino Antoine Hey yanze kuvugana n’itangazamakuru.

Nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na Libya 0-0, Hey yatangaje ko icyabimuteye ari uburyo yakiriwe muri Kenya  kugeza naho n’ibiryo bahawe bitari bimeze neza bagatungwa n’injugu.

Yagize ati”Umukino wa mbere ngira ngo nawe wari uhari, nanze kuvugana n’itangazamakuru bitewe n’uko twafashwe nabi tukigera hano, ntago twigeze twakira ibyo twahuye nabyo, urugendo rurerure rutateguwe, ibiryo byari byangiritse byadusabye kwigurira Corn Flakes(nta Kinyarwanda rigira gusa ni ibintu umuntu yagerereranya n’injugu) kugira ngo dukomeze tubeho, twaragiye turakina nabwo ntitwishimiye uburyo byagenze, ntago twari twishimiye buri kimwe cyose hano mu irushanwa niyo mpamvu nanze kuvugana n’itangazamakuru.”

Muri iri rushanwa riri kubera muri Kenya uyu mutoza avuga ko atagiye kuryegukana ko ahubwo yagiye kugerageza abakinnyi azifashisha muri CHAN 2018. Ubu akaba asigaje umukino umwe usoza itsinda aho azakina na Tanzania ku munsi w’ejo wo ku wa Gatandatu.

Canisius Kagabo

08/Dec/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...