Ali Kiba yatumiwe i Kigali mu gitaramo cya East African Party | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ali Kiba yatumiwe i Kigali mu gitaramo cya East African Party

Ali Kiba yatumiwe i Kigali mu gitaramo cya East African Party

Umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya na Sheebah  Karungi wo muri Uganda ni bo bahanzi biImena bazasusurutsa abanyakigali mu birori byo gutangira umwaka bya East African Party.

Tariki 1 Mutarama 2018 ni bwo hazaba igitaramo cyo gutangira umwaka mushya cya East African Party, kizaba kibaye ku nshuro ya 10.

Ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro hatumiwe umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya na Sheebah Karungi wo muri Uganda, bakazafatanya n’abanyarwanda barimo itsinda rya Tough Gang ryari rimaze imyaka myinshi ridahurira ku rubyiniro, Buravan, Rider Man na Bruce Melod. 

Ali Kiba uhora ahanganye na Diamond Platnumz afite abakunzi batari bake mu Rwanda ariko ntibajya bamubona. Yaherukaga mu Rwanda muri 2016 ubwo yari yazanye n’abandi bahanzi bari bari kumwe muri Coke Studio ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro.

Sheebah nawe yaherukaga mu Rwanda muri Nzeri  2017 mu gitaramo yahuriyemo n’umunyanigeria Run Town.

Amakuru agera kuri Eachamps aravuga ko abashinzwe gutegura iki gitaramo bari baravuganye n’umunyamerika Omario  ariko birangira hari ibyo batumvikanyeho.

Igitaramo cya East African Party cyo gutangira umwaka wa 2017 cyari cyatumiwemo, umuhanzi w'umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Mugisha Benjamin  uzwi The Ben.

09/Dec/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content