Uko umuhanzikazi Emilia yahuye na Nizzo bagakorana indirimbo bise 'Rumors' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uko umuhanzikazi Emilia yahuye na Nizzo bagakorana indirimbo bise 'Rumors'

Uko umuhanzikazi Emilia yahuye na Nizzo bagakorana indirimbo bise 'Rumors'

Uwineza Audrey [Emilia] yatangiye urugendo rwa muzika akorana indirimbo na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz, yasobanuye ko Nizzo ari we wamusabye ko bakorana indirimb nyuma yo gukurwa n'ijwi rye.

Uyu muhanzikazi  w’imyaka 19 afite ijwi ridasanzwe rinogeye amatwi, abantu benshi bumvishe iyi ndirimbo yahuriyemo na Nizzo yise ‘Rumors’  bavuze ko nativumbura azavamo umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

Ubusanzwe avuka mu Mujyi wa Kigali ndetse kuri ubu abarizwa i  Gikondo. Gutangira umuziki kwe byabaye nk'ibimutunguye kuko atajyaga yiyumvisha ko azaba umuhanzi ndetse akaba atarigeze akurira mu makorali y’abana bato nk’uko benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bakunze kubivuga.

Bijya gutangira, Emilia yaririmbye yikinira  indirimbo ya Adele , bagenzi be bamubwira ko bumva aririmba neza ndetse banamugira inama yo kwegera Devy Denko akamufasha kumurika impano ye ku ruhando rwa muzika.

Yakomeje avuga Yagiye kwa Devy Denko akora indirimbo arataha, bukeye Nizzo aza kuhagera yumvishe ijwi ry’uyu muhanzikazi yifuza kumufasha bagakorana.

Emilia yagize ati "Nagiye kwa Devy Denko nkora ino ndirimbo, hashize iminsi Nizzo aza kuhagera yumva ni nziza yifuza kumfasha tugakorana akaba yagaragaramo nk’umuhanzi mukuru usanzwe muri muzika, narabyemeye turahura muri studio turayinononsora neza.”

Uyu muhanzikazi arateganya gutangira umushinga wo gufata amashusho y’iyi ndirimbo ye mu minsi ir’imbere ndetse akaba afite izindi ndirimbo ziri muri studio yakoze wenyine zizajya hanze mu minsi ya vuba.

Emilia ubu ari gufashwa n’itsinda ryitwa Young G  na Devy Denko akaba ari nabo bari gukurikirana ibikorwa bye byose bya muzika.

Avuga ko nta njyana n’imwe ataririmba yaba Jazz, RnB, Hip Hop ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye zigezweho muri iki gihe, igitangaje nta muhanzi n’umwe w’umukobwa afatiraho urugero mu Rwanda gusa yavuze ko akunda cyane Bruce Melodie ndetse yifuza ko umunsi umwe bazakorana indirimbo, naho hanze y'u Rwanda akunda Whitney Houston[uyu yitabye Imana mu minsi yashize], Rihanna, Mariah Carey  na Adele.

      Umuhanzikazi Emilia

Rumors ya Emilia na Nizzo Kaboss

09/Dec/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
NITWA THE KING
INDIRIMBOYAWE NINZIZA WAMPUZA NA DEVY DENKO--0728434787
vareli_g
hhhhhhh! mister haguruka ukora udahera ibyapa kuva super star biravuna!
MUHUMURE JEAN BOSCO
NANGE NDIFUZA KO TWAKORANA INDIRIMBO UMUNTU YA MUBONA ATE? MUDUHUZE TEL ZONGE NI 0782817707 murakoze.
Simeon christopher
Welcome in the game
Sponsored Content