Prof Malonga Pacifique yavuze kuri Safi Madiba ushaka kuba umudepite | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Prof Malonga Pacifique yavuze kuri Safi Madiba ushaka kuba umudepite

Prof Malonga Pacifique yavuze kuri Safi Madiba ushaka kuba umudepite

Umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umusesenguzi muri politiki Prof Malonga Pacifique yavuze ko kuba umuhanzi Safi yaratangaje ko ashaka kuba umudepite, abifata nko kwimenyekanisha ariko bya giswa ariko niba abishaka yazamwegera akamugira inama.

Mu kwezi kwa kanama 2017 ni bwo umuhanzi Safi Madiba (yari akiri muri Urban Boys) yatangaje ko afite gahunda yo kwiyamamaza kuba umwe mu bagize Inteko  Ishinga Amategeko y’u Rwanda  byibuze mu myaka itanu cyangwa se mbere ya 2020.

Safi Madiba wize iby’icungamutungo muri Kaminuza yigenga ya Kigali yavuze hari umudepite babiganiriye kandi ko nawe yumva afite ubushobozi bwo kurangiza inshingano ze mu gihe azaba yatowe.

Icyo gihe abantu benshi batunguwe no kumva uburyo uyu mugabo usanzwe atagaragara mu bikorwa bya politiki yaba ashaka kuba intumwa ya rubanda.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Prof Malonga Pacifique usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, akaba anamenyereweho gukora ubusesenguzi mu bijyanye na politiki, twamubajije kuri Safi ushaka kuba umudepite no kuba abahanzi bo mu Rwanda badakunda kujya muri politiki nk’uko bigaragara mu bindi bihugu byo mu Karere k’Afurika y’u Burasirazuba.

Ku mpamvu abahanzi bo mu Rwanda  batinjira mu bikorwa bya politiki cyane nk’uko bigaragara mu bindi bihugu, Prof Malonga Pacique yavuze ko ahanini bituruka ku muco uri mu banyarwanda wo gutinya kuvuga cyangwa kunenga ibitagenda neza.

Yongeyeho ko ubundi bishoboka ko umuhanzi yaba n’umuyobozi ukomeye mu gihugu ariko ngo abahanzi b’abanyarwanda b’ubu ntabwo baragera ku rwego rukomeye rwabemerera kujya nzego zifata ibyemezo ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “ birashoboka ni uko mu bahanzi dufite kuri ubu, abyuka akumva afite akajwi keza, ataragira n’icyo arya, bakaba barakiganye, mbega ntabwo baragera aho bumva bamaze gushinga imizi ngo akore akazi k’ubuhanzi kamutunge. Bisaba kuba ari umuntu ufatika wagishwa inama atari ukujyamo gusa ngo ni uko azwi .biriya by’ubusitari rimwe na rimwe tunabyibeshyaho kuko ubusitari ni ikintu kigomba kuba gitunze umuntu atari ukumenyekana gusa ngo ni uko waciye aha n’aha,  wasokoje gutya cyangwa ngo ni uko abana cyangwa abasore bagukomeye amashyi ”

Ibya Safi ngo kwimenyekanisha  bya giswa..

Eachamps yifuje kumenya niba Prof Malonga Pacifique yaramenye iby’uko Safi yaba agiye kwiyamamariza kuba umudepite n’uburyo yabifashe nk’umuntu usanzwe ari umuhanzi  akaba anakurikirana ibijyanye na politiki, maze avuga ko yabyumvise ariko nta mwanya yigeze abiha kuko abifata nko kwimenyekanisha ariko bya giswa.

Yagize ati “nigeze kubyumva ahantu ariko sinabyitaho cyane, hari abantu ntemera n’iyo ubambwiye nkumva ntabwo binshituye cyangwa se ntibintesheje umwanya, cyane cyane ko nziko hari abanyarwanda bakunda ibiguruka, nkanjye nka proffeseur ndiyubaha, hari ibintu ntagirira umwanya. Mu cyongereza hari ibintu bita “Cheap publicity”, ni ugushaka  kwimenyekanisha mu buryo bw’igiswa niko navuga, budashishoje, budasobanutse neza, ugashaka utuntu nk’utwo.”

Prof Malonga Pacifique yongeyeho ko Safi Madiba aramutse afite gahunda yo kwiyamamaza kuba umudepite, ngo yamwegera akamugira inama nk’uko asanzwe azigira abandi bantu batandukanye.

Kugeza ubu nta bahanzi benshi b’abanyarwanda bari mu nzego zifata ibyemezo, gusa ukunze kugaragara cyane ni umwanditsi w’ibitabo n’umukinnyi w’ikinamico Hon Bamporiki Edouard wahoze ari umudepite kuri ubu akaba ari perezida wa komisiyo y’Itorero ry’Igihugu.

Mu bihugu nka Uganda Umuhanzi Bobi Wine ni umudepite utavuga rumwe na Perezida Museveni naho Ragga Dee akaba ari ambasaderi. Professor Jay wo muri Tanzaniya na Jaguar wo muri Kenya nabo ni abadepite.

11/Dec/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
tity
Safi ni urusazi nabanze asoze urwo ariho naho pacifique nae yigize hatari umuzik c aho ugeze hari uruhare wa bigizemo baragerageje
Csaro
Yabaye prof none asigaye yumva ariwe muntu ufite analyse zikaze burya kwiga cyane bituma abantu biyongerera level
Sabiti
Uwo mugabo avuze ubusa ahubwo niwe ushaka kwimenyekanisha abandi sernSafi bamurishiki uwo mugabo ndikumva afite ikibazo cyimyumvire ahubwo nashake abamugira inama ariwe
Jane
Safi naba Mp nzashaka ubundi bwenegihugu. Sinayoborwa n'inkozi z'ibibi.
Emery
Ahubwo Pacifique Niwe Ar'igiswarnKuko Hakwibona Wobonwa N'abandirnSafi Arashoboye
tati gonzalez 4 months ago
kereka nibazavugira abantu bigitwe iwabo gusa🙏
alvin
safi yanishobora kukob mbona abahari.ntacy bamurusha
Sponsored Content