Miss Vanessa yahishuye ingano y'abasore amaze gukundana na bo n'igihe azongera gusubirira mu rukundo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Vanessa yahishuye ingano y'abasore amaze gukundana na bo n'igihe azongera gusubirira mu rukundo

Miss Vanessa yahishuye ingano y'abasore amaze gukundana na bo n'igihe azongera gusubirira mu rukundo

Miss Vanessa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda muri 2015, yatangaje ingano y'abasore bamaze gukundana kandi ko azongera gukundana nyuma y'imyaka 2 ibintu bizaba bimubayeho bwa mbere kuva yagira imyaka 18.

Urukundo rwa Vanessa na Olivis rwatangiye kunugwanugwa muri 2015, icyo gihe akenshi bacaga amarenga ku mbuga nkoranyambaga ndetse badasigana ahantu hose bagiye gusa mu itangzamakuru ntiberure ko bakundana.

Muri 2016 urukundo rwabo rwakajije umurego ndetse ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru batangira kwerura ko bakundana kandi badateze kubireka kubera umunezero udasanzwe buri umwe yahaga undi.

Ibyabo byaje kurangira muri 2016 n’ubundi nyuma y’amezi make batangiye guhamya ko bakundana. Batandukana Vanessa yabengeye Olivis ku rubuga rwa Instagram avuga ko ari umwana agifite igihe cyo gukura.

Olivis nawe icyo gihe ntiyihanganye yahise abwira uyu mukobwa ko atagakwiye kumwita umwita umwana kandi yaramwambariye ukuri. Vanessa yaranenzwe nk’umuntu wabaye nyampinga gusa aza kumvikana mu itangzamakuru avuga nta gitangaza kirimo kuba yararyamanye n’uyu musore ngo kuko bakundanaga.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat Vanessa yongeye kuvuga ko arambiwe kubaho wenyine ndetse anahishura ko mu myaka yose amaze kuva yagira imyaka 18 umwaka nushira atarabona umusore bakundana bizaba ari bwo amaze  igihe  kinini nta  mukunzi afite.

Yagize ati ” Amezi arindwi yose arirenze nta mukunzi mfite, nshaka kugerageza umwaka, bizaba ari ubwa mbere bimbayeho kuva nagira imyaka 18.”

Uyu mukobwa  yavuze ko kuva yagira imyaka 19 yakundanye n’uwo mu birwa bya Caribbean, ku myaka 21 akundana n’uwo muri Canada, ku myaka 23 akundana n’Umunyarwanda ndetse no ku myaka 24 arongera akundana n’Umunyarwanda.

Vanessa yongeye avuga ko nibura agiye kwiha igihe cy’imyaka ibiri akareba ko byamukundira, gusa avuga ko nabona umuhungu mwiza, ukunda Imana, w’umukire,  uzi  kwita ku wo akunda mbere y’iyo myaka ibiri ashobora kuzahita abivamo akamuhata urukundo n’umutima we wose.

Yagize ati “Ni kuri munyitege mumbikire basaza banyu. N’imyaka ibiri gusa, ubundi nkaza nje. Nshobora guteka, nshobora gukora isuku, nzi gutwara ibinyabiziga [….]  ariko ntago nshaka abasore bo kumbabaza birumvikana! kubera ko tutazaba dufite igihe cyo gukorera amafaranga mbere yo kurushinga, nzaba nkuze bihagije kandi umukobwa ukuze ni zahabu.”

Nyuma y’imyaka ibiri Vanessa atandukanye na Olivis , uyu musore aherutse guhamya ko we n’uyu mukobwa bakibanye neza nk’inshuti zisanzwe nta bindi birenze ibyo bateganya.

N’ubwo urukundo rw’aba bombi rwateje isereri mu itangazamakuru, mu minsi yashize Vanessa yacuditse bikomeye n’abasore bo mu cyahoze ar’itsinda rya TNP.  Mbere yigeze no kuvugwaho gukundana na Safi Madiba gusa biza kugaragara nk'aho byari ibihuha.

    Vanessa na Olivis bagitangira kugaragaza urukundo 

 Mu minsi ishize Vanessa  yigeze kuvugwaho gukundana na Tracy wahoze agize itsinda rya TNP, gusa bose babyamaganiye kure

12/Dec/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
fils
Wagiyee wandikaa izawe nzimaaa see.... uziii kunengaa gusaaa.. @plaga
plaga
nukuriii ntabanyamakuru babarimo uziko ntankuru nzima ndasoma hanoo puuu ntabunyamakuru bwanyu
Linda Mutesi
Hari abanyamakuru bibigoryi koko! Vanessa mbere yo kwandika ibi yanditse ko agiye kwereka abamukurikira uburyo ashobora kugaraguza agati abanyamakuru binzanga nkamwe. Yababeshyaga none murabyanditse nyine nkuko yabishakaga muri inzanga gusa
Aime 10 months ago
Ikigoryi ni wowe wanditse iyi comment niba banagutumye nushaka ureke kubunza akayozo naho Vanessa aba ashaka hit sinarenganya abanyamakuru ahubwo arwaye trauma niba utanabizi wowe uri kumuvugira 😂😂
Sponsored Content
Loading...