Umukobwa w’umuforomokazi akomeje gutangaza benshi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukobwa w’umuforomokazi akomeje gutangaza benshi (Amafoto)

Umukobwa w’umuforomokazi akomeje gutangaza benshi (Amafoto)

Umukobwa w’Umunyamerikakazi witwa Lauren Drain w’imyaka 31, ukora umwuga wo kuvura , akomeje gutangaza benshi kubera amafoto agaragaza ubwambure bwe akomeje gushyira hanze.

Ubusanzwe abaforomokazi  bazwi nk’abantu bakunda kuba bikwije, benshi mu bakora uyu mwuga ubona badashishikajwe n’ibyo kwamamara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ndetse usanga amasaha menshi bayamara bita ku barwayi.

Siko bimeze kuri Lauren Drain, kuko iyo acitse akazi ahita afata umwanya agatangira kwifata amafoto yambaye umwambaro wa bikini akayashyira ku rubuga rwe rwa instagrm. Uyu mukobwa asengera mu b'Abatista.

Ibi bimaze gutuma yigwizaho umubare munini w’abahanze amaso amafoto ye ndetse amaze kugira abamukurikira bagera kuri miliyoni 3,7, bagenda biyongera umunsi ku wundi kandi bo mu mpande zose z’Isi.

Uyu mukobwa udashamajwe n'ibyimideli abikora mu rwego rwo kwishimisha gusa akomeze gutitiza benshi ku Isi bakoresha murandasi kuko hari n'ibyamamare asigaye arusha gukurikirwa ku rubuga rwa Instagram.

   N'ubwo akunze kwifotoza asa nk'uwambaye ubusa, ubusanzwe akazi ke k'ubuforomo agakora neza

   Abamukurikira bamaze kumufata nk'umunyamideli kubera amafoto adahwema gushyira hanze

    Uyu muforomokazi afite inyifato nk'iya Kim Kardashian n'ibindi byamamare bidatinya kwishyira ku karubanda byambaye bikini 

     Ikimero cy'uyu mukobwa gikomeje kuvugisha benshi

     Uyu mukobwa akora imyitozo ngororamubiri

12/Dec/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
francois
akwiye kuva kur job
francois Niyonkuru
dukomeze twihe agaciro nka abanyarwanda
francois Niyonkuru
dukomeze twihe agaciro nka abanyarwanda
Csaro
Arashaka kwamamara akaba umusitari
habineza jean piere
INSINSI
imbwa
Uyu se ufite kime zingana kuriya yabasha gutera urushinge
yve
biratangajepe!!
Sponsored Content