Umukobwa wavuzweho gukundana na Nizzo ari mu mazi abira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umukobwa wavuzweho gukundana na Nizzo ari mu mazi abira

Umukobwa wavuzweho gukundana na Nizzo ari mu mazi abira

Umukobwa witwa Mwiza Jessica  wavuzweho kuba ari mu bihe byiza Nizzo  aratangaza ko aya makuru yamugizeho ingaruka kuko bitashimishije umukunzi we ndetse na gahunda bari bafitanye zikaba zamaze guhagarara.

Kuwa 11 Ukuboza 2017 nibwo hasakaye amakuru avuga ko Mwiza Jessica yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boys, nyuma y’igihe umubano wabo warahagaze.

Byavugwaga ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize Nizzo na Jessica bagaragaye i Nyamirambo bari kumwe kandi ko uyu mukobwa amaze igihe yita kuri Nizzo uherutse kurwara.

Mu Kiganiro na Eachamps Mwiza Jessica yatangaje ko adakundana na Nizzo kandi ko n’igihe bavuga ko babonaniye atari cyo kuko we yari yasohokanye n’inshuti za z’abakobwa kandi na Nizzo akaba yari ari mu gitaramo.

Yagize ati “ iyo umuntu avuze ibintu nka biriya atanga igihamya, kuvuga ko turi kumwe ntago bisobanuye ko dukundana, icya kabiri ntabwo mperukana nawe, nabwo mbonana nawe twabonanye amahushuka ari kumwe ba Social n’abandi benshi ndabasuhuza kuko bose ni inshuti zanjye ndikoremeza, ibyo bavuga byo kuwa gatanu nari nasohotse n’abakobwa b’inshuti zanjye na bo ngo bari mu bitaramo ahantu ntazi.”

Jessicca yongeyeho ko atigeze akundana na Nizzo yewe ngo ntiyigeze aba n’inshuti bya hafi, kandi ngo ntashobora gukundana na Nizzo kuko abizi neza koko nawe afite uwo bakundana kandi bari hafi gukora ubukwe.

Yagize ati “ Nizzo afite umukunzi bagiye kubana... ntabwo twigeze dukundana nta n’ubwo twabaye inshuti za hafi.”

Jessica Mwiza yatubwiye ko kuri ubu aya makuru yamushyize mu bibazo bikomeye, kuko umusore bakundana banateganyaga kubana byamubabaje ndetse na gahunda zose bari bafitanye zamaze guhagarara.

Yagize ati “ Umugabo wanjye nanjye turi gutongana azi ko nshobora kuba mubeshya kandi ibyo navuze mbihagazeho. Biri kuzana amakimbirane hagati yacu, ari kumbaza ikimenyetso  cyerekana ko ibyo mubwira ari byo,  byateje ikibazo ku buryo ibintu byose byahagaze na gahunda zose twari dufitanye zahagaze. “

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Nizzo yatangaje ko amakuru yavuzweho na Jessica ari ibinyoma ahubwo ashobora kubasenyera dore ko nawe asanzwe akundana n’umukobwa witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi.

Jessica asanzwe ari umukobwa ukurikiranwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram, avuga ko kubera akazi ke ko kwamamaza bituma amenyana n’ibyamamare bitandukanye gusa ngo ntibisobanuye ko baba bakundana.

12/Dec/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Prence Kingson Thebest
Kabisa Sinamenya Ukuntu Batangaza Ibyobatashishoje Bagebabanzabamenye Amakur
Bbb
nkabatangaje iyo nkuru si'imihirimbiri!' minister yabivuga,bagashora itiku.
EMMY
nizo nubusanzwe numunyamatiku
valeri_g 7 months ago
reka ntakirenze abantu ntiwababuza kuvuga!
Sponsored Content