Guhura n’umuhanzi ukomeye wa hano muri Amerika ntago byoroshye - Princess Priscillah | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Guhura n’umuhanzi ukomeye wa hano muri Amerika ntago byoroshye - Princess Priscillah

Guhura n’umuhanzi ukomeye wa hano muri Amerika ntago byoroshye - Princess Priscillah

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Priscillah Umuratwa [Princess Priscillah] yatangaje ko guhura n’umuhanzi ukomeye w’Umunyamerika cyangwa undi ukorera umuziki hariya uzwi cyane ku Isi yose ngo bitoroshye.

Uyu muhanzikazi uri kwitegura gushyira hanze alubumu ye nshya ari nayo ya mbere azaba ashyize hanze. Ni umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda, b’abanyempano badashidikanywaho kandi bakunzwe n’imbaga nyamwinshi.

Agitangira muzika yamenyekanye cyane mu Rwanda  kubera ijwi rye rizamura ibyiyumviro bidasanzwe ku bariteze amatwi, yishimirwa cyane mu ndirimbo ye ya mbere yitwa ‘Mbabarira’ ahita yigwizaho umubare munini w’abafana mubakunda indirimbo ziganjemo iz’urukundo.

Kuri ubu abarizwa muri Amerika akaba ari naho asigaye atuye,  yagiye gukomerezayo amasomo ye ya kaminuza akanabikomatanya  no gukora numuziki.

Ari mu myiteguro yo kumurika Alubumu ye ya mbere, izaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo izo yahuriyemo n’abahanzi bo mu Rwanda bakunzwe muri iki gihe biganjemo abo bari kumwe muri Amerika.

N’ubwo afite ibikorwa bifatika kandi akaba ari mu bahanzi nyarwanda bafite umubare munini w’abafana, mu kiganiro na Eachamps yavuze ko kubona amahirwe yo kubonana n’umuhanzi ukomeye wo muri Amerika  ngo babe bakorana inidirimbo bitoroshye n’ubwo amazeyo igihe kinini.

Ati”Iyo ugize amahirwe abahanzi ba hano bakomeye uhura nabo, njyewe ntago birambaho ntawe ndahura nawe mvugishije ukuri ariko n’abahuye nabo bavuga ko atari ibintu byoroshye nk’uko abantu babitekereza.  Collabo aba ari nziza ngize amahirwe tugahura hakaba hari ikintu twakora tugahuza byaba ari byiza gusa ntago biraba kuri njye.”

Nta muhanzi ukomeye wo mu Rwanda uragira amahirwe yo gukorana n’Umunyamerika uzwi cyane mu baba muri kiriya gihugu barimo  Meddy, The Ben, Muchoma, Kavuyo, Magapyl n’abandi.

Uyu muhanzikazi avuga ko imishinga yo gutunganya ibihangano bizajya kuri album ye nshya irimbanyije ndetse akaba aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Biremewe’ iri mu zikunzwe muri iyi minsi mu Rwanda.

'Biremewe' indirimbo Princess Priscillah aheruka gushyira hanze 

13/Dec/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Janvier or tujan
Kimereza aho sister nkunda ijwi ryawe !!!!!! Big up!!
Sponsored Content