Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 ryavuze kuri ya ndirimbo yitwa 'Banza Uhehe Ayo Waneye' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 ryavuze kuri ya ndirimbo yitwa 'Banza Uhehe Ayo Waneye'

Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 ryavuze kuri ya ndirimbo yitwa 'Banza Uhehe Ayo Waneye'

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda buratangaza ko bwanenze indirimbo ya korali  Integuza yitwa Banza Uhehe Ayo waneye ku bw’amagambo nyandagazi bakoresheje n’ubwo ubutumwa burimo ari nta makemwa.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka indirimbo ya Korali Integuza  yitwa ‘Banza Uhehe Ayo Waneye’(bivugwa ko ari iyo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bo muri Congo).

Abantu benshi batunguwe no kumva korali iririmba indirimbo zihimbaza Imana, ikoresha amagambo nyandagazi mu gihangano cyayo , maze irahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

N’ubwo bigoranye kumenye iby’iyi korali, abantu twaganiriye batubwiye ko ari iyo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu gace ka Masisi, ahaba abantu benshi bavuga ikinyarwanda.   

Mu kiganiro Eachamps yagiranye n’Umuyobozi w’Icyiciro cy’itumanaho mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Onesphore Yadusoneye yadutangarije ko bayumvise ariko ko nta gihamya cy’uko ari iyo mu itorero ryabo.

Yongeyeho ko n’ubwo ari indirimbo ivuga ubutumwa bwiza abayiririmbye  bakoresheje imvugo nyandagazi kandi bidakwiye.

Yagize ati “ muri iriya ndirimbo harimo amagambo atari meza, ubutumwa burimo ariko harimo n’imvugo nyandagazi, twebwe hano mu Rwanda ubusanzwe barabanza bakagorora  imvugo ikoreshwa kugira ngo bijyane n’ibyo twizera.”

Onesphore Yadusoneye usanzwe ari n’Umuyobozi wa Radio Ijwi ry’Ibyiringiro yakomeje avuga ko iyi ndirimbo badashobora kuyicuranga kuri radiyo yabo gusa ngo uwashaka kuyumva ku giti cye yakumva ubutumwa burimo ariko ntiyite ku magambo nyandagazi arimo.

Yagize ati “ nkatwe dufite radiyo ariko ntabwo iriya ndirimbo twayicuranga, uwashaka kuyumva yayumva ku giti cye kuko harimo ubutumwa ariko ntago ari ibintu kwigana ngo ujye guhimba.”

Bivugwa iyi korali Integuza isanzwe ifite izindi ndirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

 

 

13/Dec/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...