Imikino Nyafurika: Rayon Sports itomboye ikipe y’i Burundi, APR FC itombora iyo muri Seychelles | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imikino Nyafurika: Rayon Sports itomboye ikipe y’i Burundi, APR FC itombora iyo muri Seychelles

Imikino Nyafurika:  Rayon Sports itomboye ikipe y’i Burundi,  APR FC itombora iyo muri Seychelles

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017, I Cairo mu Misiri habereye tombora y’uburyo amakipe azahura mu mikino nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, Rayon Sports izatangira ikina n’ikipe yo mu Burundi naho APR FC ikaba izakina n’ikipe yo mu birwa bya Seychelles.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yatomboye kuzahura na Lydia Ludic yo mu Burundi hakazaba ari mu cyiciro kibanzirirza ijonjora rya mbere. Umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 9 na 11 Gashyantare 2018 ni mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki 16 na 18 z’ukwezi kwa Kabiri 2018. Ikipe ya Rayon Sports niyo izabanza kwakira uyu mukino.

Ikipe izasezerera iyindi mu cyiciro gikurikiyeho ikaba izahita ihura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo itazakina iki cyiciro.

Ikipe ya APR FC muri iyi mikino ikazaba ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yatomboye Anse Reunion yo mu birwa bya Seychelles bakaba bazahura mu cyiciro kibanziriza ijonjora rya mbere. Umukino ubanza ukazabera mu Rwanda . APR FC niyo izabanza kwakira, umukino wa mbere ukaba uteganyijwe hagati ya tariki ya 9 na 11 Gashyantare 2018 ni mu gihe uwo kwishyura wo uzaba hagati ya tariki 16 na 18 z’ukwezi kwa Kabiri 2018.

Ikipe izaba yarenze iki cyiciro mu ijoronjora rya mbere izahura n’ikipe izarokoka hagati ya Mali 2 yo muri Mali na  Elwa United yo muri Liberia.

Imikino yo mu ijonjora rya mbere ikaba iteganyijwe hagati y’itariki 9 na 11 Werurwe 2018, naho iyo kwishyura ikaba iteganyijwe hagati ya tariki 16 na 18 Werurwe 2018.

 

Canisius KAGABO

13/Dec/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
plaga
tayali rayon izavamo mucyinciro gikurikira
Sponsored Content