Impinduka zidasanzwe muri Miss Rwanda ya 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Impinduka zidasanzwe muri Miss Rwanda ya 2018

Impinduka zidasanzwe muri Miss Rwanda ya 2018

Abategura igikorwa cya Miss Rwanda batangaje ingengabihe igaragaza uko Miss Rwanda ya 2018 izagenda n’ibyo izaba yihariye bitandukanye n’izabanje.

Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 13 ukuboza 2017 , Ubuyobozi bwa Rwanda Insipiration Backup , kompanyi yatsindiye isoko ryo gutegura irushanwa ngarukamwaka rya Miss Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyo gusobanura uko Miss Rwanda ya 2018 izaba iteye.

Ku bakobwa bashaka kwiyandikisha muri iri rushanwa ry’ubwiza , kwiyandikisha bizatangira tariki ya 14 ukuboza 2017. Tariki ya 13 Mutarama 2018,ni bwo ijonjora ryo gutoranya abakobwa bazahagaririra Intara n’Umujyi wa Kigali rizatangira aho hazatoranywa abakobwa 30 aho kuba 25 bari basanzwe.

Uko ingengabihe yo gutoranya abakobwa bazahagararira intara iteye:

Tariki ya 13 mutarama 2018 : Mu Ntara y’Amajyaruguru , mu Karere ka Musanze

Tariki ya 14 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burengerazuba , mu Karere ka Rubavu

Tariki ya 20 mutarama 2018: Mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Huye

Tariki ya 21 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burasirazuba , mu karere ka Kayonza

Tariki ya 27 mutarama 2018: Umujyi wa Kigali

Nyuma yo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara zose n’umujyi wa Kigali , Tariki ya 10 Gashyantare 2018 hazaba igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bazajya muri Boot Camp bitandukanye na 15 bajyagamo mu myaka yashize.

Indi mpinduka yabayemo ni uko abakobwa bazajya muri Boot Camp bazakora ikizamini cyanditse n’icyo kuvuga (Interview) hakazazagenzurwa n'imyitwarire yabo, abakemurampaka bakazatoranyemo 10 ba mbere  bazatangazwa ku munsi wo gutora Nyampinga w'u Rwanda 2018, aba ni  nabo bazatoranywamo uzaba nyampinga.

Muri Miss Rwanda ya 2018 , hazatorwa ibisonga bibiri gusa bitandukanye no mu zabanje aho hatorwaga bitanu 4, Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwatangaje ko abazaba ibisonga bazakorana bya hafi na Nyampinga w'u Rwanda 2018 mu gishyira mu bikorwa imishinga izaba yatoranyijwe, gusa nta mushahara bagenewe .

Ku bihembo bizahembwa Nyampinga w'u Rwanda 2018 nta cyahinditse byo ntacyahindutse, azakomeza guhabwa umushahara w'amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi, imidoka ya Suzuki Swift ifite agaciro ka muliyoni 18, amatike y'indege ya Rwandair mu gihe hari aho agiye bijyanye n'inshingano ze, imyambaro, amavuta n'ibindi bitandukanye .

Kuri iyi nshuro abahatana bemerewe kuzasubiza mu ndimi 2 harimo ikinyarwanda n'urundi rurimi rwemewe mu Rwanda ashaka, igiswahili kikazakoreshwa ku nshuro ya mbere muri Miss Rwanda 2018.

Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda wa 2018  uzasimbura Iradukunda Elsa bizabera muri Convention Centre , Tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Imodoka izahembwa Miss Rwanda wa 2018

13/Dec/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content