U Rwanda rwamanutseho imyanya 6 ku rutonde rw'irushanwa rya Miss Supranational (2009-2017) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

U Rwanda rwamanutseho imyanya 6 ku rutonde rw'irushanwa rya Miss Supranational (2009-2017)

U Rwanda rwamanutseho imyanya 6 ku rutonde rw'irushanwa rya Miss Supranational (2009-2017)

Igihugu cya Pologne ari naho hari icyicaro cy’irushanwa rya Miss Supranational nicyo gifite amanota menshi mu bihugu byitabira irushanwa rya Miss Supranational, u Rwanda rukaba rwaje ku mwanya wa 53 mu bihugu 79.

Kuva muri 2009 ubwo hatangiraga kuba irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Supranationa, hagenda hakorwa urutonde rw’uko amanota ibihugu bifite hakurikije uko ababiserukiye mu myaka itandukanye bagiye bitwara.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Globalbeauties.com igihugu cya Polagne gisanzwe ari nacyo cyicaro cy’iri rushanwa buri myaka yose cyaje mu myanya y’imbere kuri ubu kikaba gifite amanota 25.

Muri uyu mwaka wa 2017 Colombia yari ku mwanya wa 10 yaje ku mwanya wa 6 n’amanota 15.1, Phillipines iza mu bihugu bitanu bya mbere n’amanota 15.3, ku nshuro ya mbere mu gihe myaka itandutu ishize yazaga mu myanya nyuma.

Ubuhinde bufite abakobwa babiri begukanye ikamba rya Miss Supranational bwagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.2.

U Rwanda rumaze kwitabira aya marushanwa inshuro 6 ruri ku mwanya wa 53 n’amanota 2.1 aho ruwusangiye na Finiland, Jamaica na Molodova, rukaba rwasubiye inyuma mu mwanya kuko muri 2016 rwari ku mwanya wa 47 n’amanota 2.1   

Korea ari nayo ifite Miss Supranational 2017 yaje ku mwanya wa 15 n’amanota 9 ivuye ku mwanya wa 53.

Mu irushanwa rya Miss Supranational 2017 u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ingabire Habibah akaba atarabashije kugera mu bakobwa 25 bitwaye neza ari nayo mpamvu amanota y'u Rwanda atigeze ahinduka.

13/Dec/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...