Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Police FC na Rayon Sports byahananuwe, abafana bizezwa umutekano | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Police FC na Rayon Sports byahananuwe, abafana bizezwa umutekano

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Police FC na Rayon Sports byahananuwe, abafana bizezwa umutekano

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2017 shampiyona cy’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru irakomeza hakinwa umukino w’ikirarane aho ikipe ya Police FC ku kibuga cya Kicukiro yakira ikipe ya Rayon Sports, abafana bakaba bizezwa umutekano usesuye.

Mu kiganiro na Eachamps umunyamabanga wa Police FC, CIP Mayira Jean de Dieu yavuze ko na bo bazi ko ku mukino Rayon Sports yakinnye haba hari abantu benshi bitewe n’abafana bayo ariko abantu ko bakwiye kumenyera ko Kicukiro ari cyo kibuga Police FC yakiriraho imikino yayo,kandi ari bo bashinzwe kurinda umutekano bityo ko batagira uruhare mu kuwuhungabanya.

Yagize ati “Si ubwa mbere tugiye kuyihakirira uretse ko wenda uyu munsi ari no mu mibyizi no muri week end turayihakirira, na APR FC n’andi makipe. Abantu bakwiye kumenya ko iki kibuga ari cyo Police FC yakiriraho imikino yayo. Kuba ifite abafana benshi wenda bikaba byateza umutekano muke bitewe n’ingano ya sitade twebwe akamaro kacu ni ugucunga umutekano mbere b’ibindi byose ntabwo rero twakora ikintu tuzi neza ko gishobora guhungabanya umutekano w'abo dushinzwe.”

Ni umukino ushobora kuza kwitabirwa n’abantu batari bake bitewe n’ibiciro byo kwinjira. Nk’ibisanzwe bimenyerewe cyane ku bafana b’ikipe ya Rayon Sports ko mukino iyi kipe yakiriye itike ya make iba igura amafaranga ibihumbi 2, n’andi makipe yari yaramaze kubimenyera yaba agiye guhura na Rayon Sports itike ya make bakayishyira ku bihumbi 2 kandi abantu bakaza ku bwinshi.

Ku ruhande rw’ikipe ya Police FC ibiciro ntacyo yahinduye kuko itike ya menshi yo muri VIP ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5, ku ruhande hatwikiriye ni ibihumbi 2 naho ahasigaye hose ni amafaranga igihumbi.

Aya makipe agiye gukina umukino w’umunsi wa 5 nk’ikirarane batakinnye ubwo Rayon Sports yari yapfushije umutoza wungirije Ndikumanna Hamadi Katauti.

Shampiyona imaze gukinwa umunsi wa 8. Ikipe ya Police FC imaze gukina imikino 7 iri ku mwanya wa 4 n’amanota 12 ,amanota 4 inyuma AS Kigali iri ku mwanya wa mbere. Ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino 5 iri ku mwanya wa 11 n’amanota 8.

Canisius Kagabo

14/Dec/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content