Rwanda Inspiration Back Up mu biganiro n'abategura amarushanwa asaba abakobwa kwambara bikini | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rwanda Inspiration Back Up mu biganiro n'abategura amarushanwa asaba abakobwa kwambara bikini

Rwanda Inspiration Back Up mu biganiro n'abategura amarushanwa asaba abakobwa kwambara bikini

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butegura igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda buratangaza ko buri mu biganiro n’abategura amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza asaba abakobwa kwambara bikini, ariko nta cyemezo kirafatwa.

Irushanwa rya Miss Earth na Miss Supranational ni amwe mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza  yitabirwa n’abanyarwandakazi buri mwaka.Aya marushanwa agira agace ko kwiyerekana mu mwambaro wo kogona uzwi nka  bikini nyamara abanyarwanda benshi ntibavuga rumwe kuri iyi myambaro.

Uruhande rumwe rurimo na Minisiteri y’Umuco na Siporo ruvuga ko nta munyarwandakazi wakagiye kwiyerekana imbere y’imbaga amatako n’ibindi bice by’ibanga byanamye hanze.

Hari n’abandi bavuga ko kwambara uyu mwambaro ntacyo bitwaye dore ko n’ubundi baba basanzwe bawambara mu gihe bari koga muri piscine kandi naho haba hari abantu batandukanye.

N’abakobwa bitabira aya marushanwa ntibyabyumva kimwe dore ko hari bamwe bemera kuyambara abandi bakabyanga. Urugero rwa vuba ni Hirwa Honorine (Miss Igisabo) wanze kwambara bikini mu marushanwa ya Miss Earth 2017 na Ingabire Habibah wemeye kuyambara mu marushanwa ya Miss Supranational 2017.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up butegura igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, bakanakurikirana ibikorwa bye, Kagame Ishimwe Dieu Donne avuga ko mu marushanwa bemerewe kwitabira batarahura n’ikibazo cyo kwambara bikini kuko bitemewe.

Ishimwe Dieu Donnee yongeyeho ko bari mu biganiro n’abategura amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza asaba kwambara bikini ariko yirinze kugira icyo atangaza ku kuba nyampinga w’u Rwanda cyangwa undi mukobwa wayitabira yakwambara bikini cyangwa se yabyanga.

Yagize ati “ hari abo turi kuganira turi kureba imikoranire nabo kandi bafite ako gace ko kwambara bikini, ariko reka twambuke ikiraro nitukigeraho.”

Abakobwa bahagararira u Rwanda abenshi bakunze gutaha nta kamba batahanye. Mu Kiganiro duherutse kugirana na Mike Karangwa yadutangarije ko zimwe mu mpamvu zituma batitwara neza ari ukuba  hibandwa ku mico yo mu bihugu byo mu burengerezuba kandi ifatwa nka kirazira mu Rwanda.

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2017 abashaka kuzahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 batangiye kwiyandisha, uzatsinda akaba ariwe uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss World 2018.

14/Dec/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
bo
mbega ikinyoma ngo muli mu biganiro rnariya ma beauty pegeant avugako mu gihe ubona bidahura numuco wawe cg imyemerere ntimukoherezeyo abakobwa.rnngp ibiganiro ni bura iyo atubwira abo yapfuye kwegera ntimukifatire abant ese ubundi hari urusha india,pakistan umuco ko bazambara bakegukana amakamba.rnbyaba byiza ibyo mudashoboye mubirekeye abandi
Sponsored Content
Loading...