Icyo Uncle Austin avuga ku magambo aherutse gutangaza agateza impagarara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Uncle Austin avuga ku magambo aherutse gutangaza agateza impagarara

Icyo Uncle Austin avuga ku magambo aherutse gutangaza agateza impagarara

Mu minsi ishize haherutse gukwira inkuru ivuga ko Uncle Austin aherutse kuvuga  ko mu bahanzi bose yafashije kuzamuka, nta n’umwe umurusha kwamamara, akaba yagize icyo avuga nyuma y’uko abantu benshi bibajije kuri aya magambo.

 Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse by’umwihariko akaba umwe mu banyamakuru bafite izina ryubashywe. Uyu mugabo amaze gukora akazi gakomeye mu ruganda rwa muzika mu Rwanda ndetse yafashije  benshi  mu bahanzi bamaze  kwamamara   harimo Bruce Melodie, Yvan Buravan, The Ben,  Teta Diana, Queen Cha, Charly na Nina , Marina, Princess Priscillah  na Victor Rukotana bakora ubu.

Mu itangazamakuru haherutse kuvugwa inkuru yavugaga ko Uncle Austin  avuga ko  muri aba bahanzi bose twababwiye  nta numwe uramurenga mu bwamamare. Austin kandi yari yatangaje ko gukorana n'abahanzi bakizamuka nta nyungu abitegerejemo ahubwo ari ugufasha gusa.

Abantu bamwe bavuze ko atari byo kuko benshi bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse bakaba ntaho bahuriye nawe.Abandi bavuze ko yaba yarabivuze yikinira kuko nawe mu mutima we azi ukuri ku byo yatangaje.

Uyu mugabo utashatse kugira byinshi yongera gutangaza mu kiganiro yagiranye na Eachamps yavuze ko nta kindi kintu yavuga gusa akebura abantu bamwe bumva umuntu avuga ikintu bakacyumva mu yindi nyito.

Yagize ati "Ibi bintu nta byinshi nabivugaho ndetse nta n’ubwo numva  nshaka kubigarukaho.  Abantu aho kumva ibyiza bahora bumva ibibi, iyo bumvise ibyiza bahita bashakiraho n’ibindi[...]  ntago mfite umwanya wabyo pe.”

Uncle Austin ari gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo n’izizajya kuri alubumu ye nshya azashyira hanze umwaka utaha, ndetse aherutse gukorana indirimbo na Meddy iri mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda.

Ku bijyanye na Victor Rukotana bari gukorana cyane mu muziki muri iyi minsi yavuze ko hari ibindi bintu byinshi uyu musore ari gutunganya bizajya hanze mu minsi iri imbere.

'Every Thing' indirimbo Uncle Austin aherutse gukorana na Meddy

14/Dec/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Morgan
Austin arabasha wana nta n'umwanya w'ama bif afire
Sponsored Content