Uwahoze ari umuzamu wa Rayon Sports arasaba ubufasha ngo yivuze amarozi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uwahoze ari umuzamu wa Rayon Sports arasaba ubufasha ngo yivuze amarozi

Uwahoze ari umuzamu wa Rayon Sports arasaba ubufasha ngo yivuze amarozi

Uwahoze ari umuzamu wa Rayon Sports  wanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, Ngendahayo Zabron arasaba buri wese ufite umutima w’urukundo kumufasha akivuza amarozi yarozwe ubwo yari mu ikipe ya Espoir FC.

Uyu musore yakuriye mu bakinnyi bato ba Rayon Sports  mbere y’uko muri 2009 azamuka muri Rayon Sports nkuru. Ntiyaje kuhatinda kuko muri 2010 yahise ajya muri Musanze FC nabwo ahita ahava ajya mu Magaju  naho ntiyahatinda akomereza  muri Espoir atwawe n’umutoza witwaga Jean Paul nk’uko abyivugira.

 Icyo gihe bamutwaye ngo afashe iyi kipe kuko Espoir kuko ari bwo yari ikizamuka mu mwaka w’imikino wa 2011-12, akaba yaraje kugira ikibazo cyo mu mutwe uwo mwaka w’imikino urangiye.

Zabron aganira na Eachamps ubwo twari duhuye nawe i Muhanga agenda asabiriza mu tubari. Yatubwiye ko yarozwe n’ikipe ya Espoir yahoze akinira ubwo yayishuzaga amafaranga.

Iyo muganira aba ameze neza nk’ufite ubwenge akaba avuga ko agahenge afite ari uko aherutse kwivuza muri Kongo. Asaba abagira neza babishoboye ko akabasha kugaruka i buzima.

Yagize ati “Ntago nishimiye ubuzima mbayemo nk’umuntu wari muzima nkina umupira ubu hakaba hagera igihe nkatoragura amashashi, ubu agahenge mfite n’uko ejobundi navuye kwivuza muri Kongo ariko ntago nakize neza, ndasaba umuntu wese ufite umutima w’urukundo ko yamfasha nk’ivuza nkaba nanagaruka.”

Indwara y’uyu musore yababaje abantu benshi bari n’umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso kuri ubu utoza Bugesera kuko niwe wamuzamuye muri Rayon Sports akaba yifuza ko hagira igikorwa uyu musore akavuzwa.

Yagize ati” Zabron ari mu bana nafashe mbakuye za Kibuye, twagereye rimwe muri Rayon Sports muri 2009 twese twamazemo umwaka 1, twahise dutandukana mva muri Rayon nawe ajya za Musanze, ajya za Cyangugu ariko yari umukinnyi mwiza ubona ko afite ejo hazaza, yari anarangije amashuri yisumbuye. Icyakorwa numva nk’abasiporitif harebwa uburyo twakifatanya akavuzwa, ikindi niba amakipe yaciyemo nta kintu akoze federasiyo nayo yakagize icyo ikora kuko urumva ni umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu.”

Umwe munshuti ze magara bazamukanye muri Rayon Sports nkuru bavuye mu irerero ry’i Nyanza, Usengimana Faustin yabwiye Eachamps ko Zabron yari umukinnyi ugira ikinyabupfura kandi ugira isuku kandi yakoreraga ku gihe dore yageraga ku myitozo mbere y’iminota 30.

 Yagize ati”njyewe ukuntu Zabron muzi kuko yabanaga n’umutoza Maso, Maso yari umutoza wanjye muri Junior ya Rayon Sports nakundaga kujya kumunsura inshuro nyinshi tukaba turi kumwe, nasangagayo Zabron twanazamukanye akenshi nawe ugasanga turi kumwe ahantu hose. Zabron yari umuntu ugira isuku ni umwe mu bakinnyi nahuye nabo bagiraga isuku, yakoraga ibintu bye ku murongo, yarifuriraga ntiyakundaga ko hari umuntu umufurira kuko ngo barayipfubyaga, yageraga ku myitozo mbereho iminota 30.

Faustin yakomeje avuga ko yababajwe bikomeye n’uburwayi bwa mugenzi we bari n’inshuti za hafi, ariko avuga ko yitegura gutanga umutahe we mu gihe hagize igikorwa gitegurwa cyo kuvuza Zabron.

Yakomeje agira ati  “Njyewe iriya nkuru bwa mbere nyimenya ni cya gihe Rayon Sports yari yarasubiye i Nyanza, nibwo nagiye kubona mbona aje ku kibuga yambaye nabi, yari umuntu udakunda kuvuga numva arimo aravuga ibinti byinshi biterekeranye ndebye n’ukuntu yambaye abantu barambwira ngo byararangiye. Yaraje aransuhuza arambwira ngo Faustin uraho ati sha narasaze njyewe ngira ngo arambeshya kuko sinabyiyumvishaga ndamubwira byo gutebya nti se hari umuntu usara akabimenya?”

 Yakomeje agira ati “niko kumbwira ngo yagiye I Cyangugu baramuroga. byaratubababje cyane kuko turi mu bantu babanye nawe ariko ikintu udafite icyo wahinduraho ukirebesha ijisho, Sinzi icyakorwa ariko buri kimwe cyakorwa kugira mugenzi wacu amere neza nk’umusiporutifu cyangwa nk’umuntu ufite ubuzima nk’ubwo mfite numva nakigiramo uruhare kandi rukomeye kuko Zabron ni umuntu twabanye.”

Ntibyadukundiye ko tuvugana n’ubuyobozi bwa Epoir uyu musore aheruka gukinira mbere y’uko agira ikibazo cyo mu mutwe  bitewe n’uko perezida w’iyi kipe atabonekaga kuri telefoni ze zose , umunyamabanga wayo nawe atubwira ko bitashoboka tuvugana kuko ari mu nama.

Gusa umwe mu bantu baba hafi y’iyi kipe utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije Eachamps ko byagorana kuba iyi kipe hari icyo yafasha Zabron dore ko ngo bigeze kubiganiraho akamubwira ko zabron yahuye n’ikibazo yaramaze kwirukanwa na Espoir.

 Avuga ko  icyashoboka ngo afashwe ari uko hagira abantu bamwe biteranya bagatangira ubukangurambaga naho kuvuga ngo ikipe runaka yamufasha ntibyashoboka.

Twashatse kumenya niba hari icyo Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwagira icyo bwafasha uyu musore nk’umuntu wakiniye ikipe y’igihugu ariko ntibyadukundira kuko umuyobozi waryo Nzamwita Vincent De Gaulle  atitabaga telefone.

Ngedahayo Zabron waciye mu makipe nka Rayon Sports, Amagaju, Musanze na Espoir avuga ko uwakenera kumufasha yamubona ku Kibuye mu karere ka Karongi aho aba dore kotwanavuganaga arimo ashaka uburyo yasubira iwabo i Karongi.

Canisius Kagabo

18/Dec/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Nasitazi
Isigara ntiva ku munwa ryaramwishe ndamuzi arasabiriza ni uwi karongi ise ni pasteur uwamufasha agakira byaba ari byiza kuko anabyemera yakira
haleluya
Zabylon akwiye ubufasha kabisa, niyo muvuganye akubwira ko bamuroze kunywa itabi ryinshi yamara kurinywa akamera nk'umusazi.rwose nk'abantu tumuzi twabanye nawe dukwiye kumufasha pe! Kuko arababaje
monnaie
ubundi twamwitaga zebra, umva yatangiye kurwara ndeba kuko nigaga mur group scolaire gihundwe twakoranaga umwitozo muri volley ball kuko ngo mur espoir bari baramwirukanye ngo batanamwishyuye kuko ngo yari yaraje kwishyuza ahita aryara! ahubwo ndatunguwe umva ubwo bufasha nanjye nabutanga. UMVA BIRAMBABAJE KUKO NARINZIKO YAKIZE "
Diane
Njye mbona uwaba yaganiriye numurwayi wo mumutwe akabigira inkuru nawe akwiye kujyanwa i Ndera kuko nawe nundi murwayi.
Muhirwa protegene 8 months ago
birashije cyane nufasha nkaba Rayon tugire icyodukora kuko iyo mubinye arababaje.t
cyiza 8 months ago
Ahubwo ni woe urwaye ubwoc nibangahe batari babizi bakaba babimenye
Kk 9 months ago
Ibaze, Diane icyakoze uri umushinyaguzi. None se ko umunyamakuru yakoze ino nkuru nko kumutabariza urumva yakoze nabi? Dukwiye kugira umutima wakimuntu
Kaneza 9 months ago
Hariho abantu uyoberwa uko ubwonko bwabo bukora pe ahubwo wowe ufite ikibazo gikomeye kurusha Zabron njyewe ndamuzi neza pe ubona ateye agahinda ndumva hajyaho ubukangurambaga tukamufasha cyane hagashakwa ababyeyi be bagahabwa iyo nkunga kuko Zabron we ntiyashobora kuyi managing
eddy 9 months ago
Utabusya abwita ubumera, urabona wowe udafite umubiri nkuwabandi basi iyo ureka kugira icyo utanga arko ntiwandike ibyo bigambo bikomeretsa
Paci 9 months ago
Ahubwo wowee ntiwuziye abarwayi Bo mu mutwe SE ni abo guhezwa jya utuza muvandi ubeonko ni akantu gato nawe mu.masegonda bwayaga shaaa asyiii wee umwibone gusaa
alexis 9 months ago
udashoboye gufasha waceceka urabyumva ntugahubuke kd isi irikaraga
Sponsored Content
Loading...