Umukobwa Pacento yari yapapuye Lil G yamuteye ishoti yikundira undi musore | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukobwa Pacento yari yapapuye Lil G yamuteye ishoti yikundira undi musore

Umukobwa Pacento yari yapapuye Lil G yamuteye ishoti yikundira undi musore

Umulisa Benitha[Nitha] wahoze akundana na Lil G akaza kumureka agakundana na Producer Pacento, kuri ubu yerekanye umusore bahararanye.

Muri Gicurasi 2017 ni bwo Lil G yerekanye uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga  avuga ko amukunda by’ukuri, yamwerekanye nyuma y’iminsi mike batandukanye gusa bongera gusubirana ndetse uyu muhanzi yavugaga ko indirimbo yari yashyize hanze yitwa ‘Ni wowe rukudo’ ariwe wari watumye ayihimba.

Umulisa Benitha nawe yatangiye kugenda agaragaza ko akundana na Lil  G mu ruhererekane rw’amagambo yagiye yandika ku rukuta rwe rwa Instagram muri icyo gihe.

yagize  ati” Nta gipimo cyapima igihe nzamarana nawe gusa reka duhere ubu kugeza ubuziraherezo.”

Ntawakekaga ko uru rukundo rwari rwubuye umutwe rwakongera kuzamo agatotsi kuko aba bombi bagaragazaga ko bakundana by’ukuri kandi bitari iby’agahararo, gusa rwaje kuzima nk’umuriro w’amashara.

Mu Nzeri, uyu Benitha  wari warasibye ikintu cyose cyerekeranye n’urukundo rwe na Lil G, yatangiye kugenda agaragaza ko akundana na Producer Pacento[Akimana Dedithe Patience ] ndetse n’uyu musore akagaragaza ko akunda uyu mukobwa byo gupfa.

Ubu urukundo rwabo rusa nk’urwamaze kurangira, kuko amafoto yose Nitha yari yarashyize hanze agaragaza ko ameranye  neza na Pacento yamaze kuyahanagura ndetse atangira kugaragaza undi musore witwa Bello avuga ko ari we rukundo rwe rw’ahazaza.

Lil G mu cyumweru gishize aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite umukunzi gusa yirinda kumutangaza kuko  yasanze hari igihe umuntu ahubuka agatangaza ko akundana n’umukobwa runaka hashira igihe gito bakaza gutandukana.

Uyu muhanzi kuri ubu unafite umwana, yavuze ko ashaka gutwara ibintu gake maze abantu bakazatungurwa no kubona impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwe kuko ari na bwo bizaba ari byiza kuko azaba yerekanye igikorwa gifatika mu bijyanye n’urukundo.

Umulisa Benitha kuri ubu yerekeje mu byo kugaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi [video vixen] , aherutse kugaragara mu yitwa Every Thing  Uncle Austin yahuriyemo na Meddy ndetse azagaragara mu yindi ya Urban Boyz yitwa Mpfumbata izajya hanze mu minsi iri imbere.

   Lil G agikundana na Nitha 

    Nitha agitandukana na Lil G yahise akundana na Pacento by'akanya gato 

    Nitha n'umusore witwa Bello  yasimbuje Pacento

 

19/Dec/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content