Amavubi aracakirana n’ibihugu bibiri by’abarabu mbere yo gukina CHAN | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amavubi aracakirana n’ibihugu bibiri by’abarabu mbere yo gukina CHAN

Amavubi aracakirana n’ibihugu bibiri by’abarabu mbere yo gukina  CHAN

Ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kwemeza ko izakina imikino 2 ya gishuti na Sudani ndetse na Algeria  muri Tunisia mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN rizatangira muri Mutarama 2018 rikarangira muri Gashyantare 2018.

Tariki ya 2 Mutarama 2018 ni bwo Amavubi azahagurukua mu Rwanda yerekeza muri Tunisia aho azakorera umwiherero w’iminsi 10 bitegura imikino ya CHAN izabera muri Morocco guhera tariki ya 12 Mutarama 2018 kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryamaze kwemeza ko mu minsi 10 bazaba bari muri Tunisia mu mwiherero bazakina imikino 2 ya gishuti n’igihugu cya Ageria ndetse na Sudani ibihugu nabyo bizitabira imikino ya CHAN.

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangarije urubuga rwa FERWAFA ko iyi mikino ya gishuti izafasha abakinnyi be kwitegura neza. Gusa itariki izakinwaho ntiramenyekana.

Yagize ati” Ni iby’igenzi cyane guha benshi mu bakinnyi banjye umwanya wo gukina. Ni imikino ya gishuti mfite abasimbura 6 nzabaha umwanya wo gukina bazamure urwego rwabo. Twabonye ko muri CECAFA byadusabye intambwe ndende kugira ngo tuve ku rwa shampiyona yacu ngo tugere ku mupira ugezweho, tugomba rero kwitegura kare.”

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu aho ruri kumwe na Libya, Guinea Equatorial na Nigeria. Umukino wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama 2018 rukina na Nigeria ku kibuga cya Ibn Batouta, giherereye muri Tangier.

20/Dec/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content